Ubuyobozi bw’Inyeshyamba za M23 bwatangaje ko Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ikomeje kubendereza mu bice bafashe nyuma yo kwemeza agahenge nk’uko byagaragarijwe mu biganiro by’i Luanda. Mu bikorwa byo kwendereza, M23 ivuga ko abasirikare ba Leta FARDC bavogereye uduce bafashe haba ku butaka no mu kirere. Uduce […]
All News
Umuherwekazi akaba n’umwe mu bakoresha neza imbuga nkoranyambaga Zari Hassan uzwi nka Zari The Boss Lady, yabwiye umugabo we baheruka kugirana ibibazo Shakib Cham ko vuba azabona uwo amusimbuza uzi agaciro ke. Bibaye nyuma y’iminsi ibiri bombi bashyize ahagaragara iby’isenyuka ry’urugo rwabo, byatangiye ubwo Diamond Platnumz yajyaga mu isabukuru […]
Ikigo Nyafurika gishinzwe gusuzuma indwara zo kuzikumira (CDC) cyaburiye Ibihugu by’Afurika kugira amakenga no gufata ingamba zirushijeho zo gukumira ubwandu bw’icyerezo cy’ubushita bw’inkende (Mpox) kimaze kwica abantu 591 mu bihugu by’Afurika. Ubutumwa CDC yageneye ba Minisitiri b’Ubuzima bo mu Bihugu biri mu Murango w’Afurika Yunze Ubumwe(AU), yavuze ko guhera tariki […]
U Rwanda rwasezerewe mu majonjora y’ibanze mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya Baskteball mu Bagore nyuma yo gutsindwa na Senegal muri 1/2 amanota 68-65. Uyu mukino wabaye ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki 24 Kanama 2024 muri BK Arena, witabirwa na Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame. Wari […]
Mu Karere ka Kamonyi haravugwa inkuru y’abantu bikekwa ko bahumanyijwe biturutse mu birori bari bitabiriye by’ababyeyi bari basuye abana babo bari bashyingiwe. The Chronicles ivuga ko ari abantu 40 bariye bakananywa ibikekwa ko birimo amarozi, bamaze kugezwa kwa muganga bo mu murenge wa Nyamiyaga,Akarere ka Kamonyi,aho bamwe bajyanywe ku bitaro […]
APR FC ihagarariye u Rwanda muri CAF Champions League yasezereye Azam FC yo muri Tanzania mu ijonjora rya mbere nyuma yo kuyitsinda ibitego 2-1 mu mikino yombi. Uyu mukino wabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki 24 Kanama 2024 kuri Stade Amahoro yari yuzuye abafana. Umukino ubanza wari […]
Bamwe mu bahinzi bakorera ubuhinzi mu gishanga cya Kibuza giherereye mu Karere ka Kamonyi mu Murenge wa Gacurabwenge, bavuga ko ubuhinzi bw’imiteja bahinze mu gihembwe cya gatatu cy’ihinga burimo kubinjiriza amafaranga abafasha gukemura ibibazo byo mu miryango yabo. Bongeraho ko arimo kubafasha kugura ibikoresho by’abanyeshuri babura igihe gito ngo basubire […]
Mukandengo Verediana wo mu Karere ka Gicumbi mu Murenge wa Byumba, Akagari ka Nyarutarama atangaza ko inka yahawe muri gahunda ya Girinka Munyarwanda imutunze, ikanamufasha kwishyurira umwuzukuru we ishuri. Mu kiganiro yagiranye na Imvaho Nshya yasobanuye ko inka yahawe muri gahunda ya Girinka Munyarwanda imuha ifumbire, akayigurisha bikamufasha kwishyurira umwuzukuru […]
Israel Mbonyi uri mu bahanzi bafite izina rikomeye mu muziki w’u Rwanda, yakoreye igitaramo cy’amateka mu Mujyi wa Kampala aho yataramiye abarenga ibihumbi 15 bari bakoraniye ku kibuga cya Lugogo Cricket Oval. Ni igitaramo cyabaye mu ijoro ryo ku wa 23 Kanama 2024, Israel Mbonyiyari ategerejwe n’abakunzi b’umuziki we batari […]
Abashakashatsi mu by’imirire n’ubuzima, bagaragaza ko igihe umuntu afatira ifunguro ari ingenzi ku buzima bwe, gukererwa kujya muri iki gikorwa bikaba byatera ibyago. Batanga inama ko nibura wakabaye urya habura amasaha atatu kugira ngo uryame, unabone umwanya wo kubungabunga umubiri wawe. Umuhanga mu bumenyi bw’imirire mu bitaro bya Mayo Clinic […]