Ikigo cy’Igihugu gishinzwe gutegura ibizamini bya leta no kugenzura amashuri mu Rwanda (NESA), cyatangaje igihe amanota y’ibizamini bya leta bisoza amashuri abanza n’icyiciro rusange umwaka wa 2023/2024 azatangarizwa, mu gihe haba hatabayeho izindi mpinduka. Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 23 Kanama 2024, NESA yashyize ku mbuga nkoranyambaga zayo itangazo […]

Abahinzi 13 bishwe n’abantu bataramenyeka bitwaje intwaro mu gitero cyagabwe mu Majyaruguru ya Nijeriya,nta tsinda ryahise rivuga ko ariryo nyirabayazana w’ubwo bwicanyi bwabaye ku wa Gatatu muri leta ya Nigeriya. Ni mu gihe mu Majyaruguru ya Nijeriya hakomeje kurangwa n’imirwano ishingiye ku butaka no ku mazi hagati y’abashumba n’abahinzi bo […]

Ubuyobozi bushinzwe ibidukikije mu murwa mukuru w’igihugu cya Kenya ’Nairobi’, bwatangaje ko bitemewe gucira, kwipfunira ndetse no kwihagarika mu muhanda. Ubu buyobozi bwashyizeho n’ibihano bidasanzwe birimo gufungwa ku muntu uzabikora. Geoffrey Moisria, uyoboye ikigo gifite mu nshingano kurengera ibidukikije i Nairobi, yabitangaje kuri uyu wa Kane tariki ya 22 Kanama […]

Umunyamakuru Isheja Butera Sandrine wari umaze igihe kirekire akorera Radio Kiss FM, yagizwe Umuyobozi Mukuru wungirije w’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA). Inama y’abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 23 Kanama ni yo yamuhaye izo nshingano. Ni inshingano agomba kungirizaho Cléophas Barore uyobora iki kigo kuva m’Ukuboza 2023. Abandi bahawe […]

Umujyi wa Kigali watangaje ko wabonye indi moteri izifashishwa muri Kigali Pele Stadium mu gihe iyatumijwe itaragera mu Rwanda. Mu kiganiro yagiranye B&B FM Kigali, Emma-Claudine Ntirenganya Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, yavuze ko ubuyobozi bwafashe icyemezo cyo gushaka indi moteri mu gihe indi itaraboneka. Yagize ati: “Nk’Umuyobozi twashatse indi moteri […]

Umuyobozi w’Urwego Ngishwanama rw’Inararibonye z’u Rwanda, Tito Rutaremera, yahishuye ko agiye kwifashisha YouTube mu kwigisha urubyiruko amateka y’u Rwanda. Yagaragaje kandi ko ku rubuga rwa X rwahoze ari Twitter ho azibanda cyane ku kwigisha urubyiruko amateka ya mbere y’ubukoroni, amateka y’igihe cy’ubukoroni. Rutaremara avuga ko azanigisha amateka ya Repuburika ya […]

Umuhanzi w’umunyabigwi mu Karere k’Ibiyaga Bigari Jean-Pierre Nimbona, uzwi nka Kidumu Kibido Kibuganizo, avuga ko impamvu abahanzi benshi b’ubu batakibitindamo cyane ari uko baba bashaka gutwika. Uyu muhanzi umaze imyaka igera kuri 40 akora umuziki yavuze ko yatangiye kuririmba afite imyaka 10, agatangira avuza ingoma (Bateur) mu 1984 kuri ubu […]

Breaking News