Umusirikare wo mu ngabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) yarashe mu cyico mugenzi we wari umukuriye, amuhora kunyereza umushahara we. Banza Ilunga yishe Capitaine Albert Bosina wari ukuriye imari mu mutwe w’akarere ka gisirikare ka 33 k’ingabo za Congo zirwanira mu mazi. Yamurasiye mu kigo cya gisirikare cy’ahitwa […]

Umuryango mpuzamahanga uharanira uburenganzira bwa muntu Amnesty International ushinja Perezida Evariste Ndayishimiye ko mu gihe amaze ayobora u Burundi, Abaturage be n’abandi bo mu miryango itegamiye kuri Leta yababujije amahwemo. Uyu muryango, uvuga ko mu gihe cy’imyaka ine Ndayishimiye amaze ayobora yazengereje abanyamakuru n’abakozi b’imiryango itandukanye kuri Leta. Ni icyegeranyo […]

Umusore uri mu kigero cy’imyaka 17 y’amavuko, yasanzwe amanitse mu mugozi yapfuye, bikekwa ko yaba yakoresheje isekuru yurira ngo amanike umugozi ku gisenge maze akayitera umugeri. Uyu musore yari asanzwe akodesha inzu yabagamo mu karere ka Nyagatare, umurenge wa Rwimiyaga mu mudugudu wa Kirebe. Amakuru atangazwa n’ubuyobozi bw’umudugudu avuga ko […]

Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yagize Umuhanzi Eddy Kenzo Umujyanama we mu bijyanye n’ubuhanzi n’ibugeni. Ibi byatangajwe binashimangirwa n’umugore we Phiona Nyamutoro ku mugoroba wa tariki 21 Kanama 2024 abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram. Nyamutoro usanzwe ari Minisitiri w’Ingufu n’Amabuye y’Agaciro yabaye mu ba mbere bifurije Eddy Kenzo […]

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA) bwatangaje ko umwaka w’amashuri wa 2024-2025 uzatangira ku itariki ya 09 Nzeri 2024. Ni mu gihe abanyeshuri n’abarezi babo bari bamaze igihe cy’amezi agera kuri abiri mu biruhuko bisoza umwaka w’amashuri wa 2023-2024. Ubuyobozi bwa NESA bwasabye ababyeyi gukomeza imyiteguro y’itangira ry’ […]

Breaking News