Ikipe ya APR FC ihagarariye u Rwanda mu mikino ya CAF Champions league, yafashe indege kuri uyu wa Gatanu aho igiye muri Tanzania gukina umukino ubanza w’amajonjora y’amarushanwa izahurirama na AZAM FC Ku Cyumweru tariki 18 Kanama 2024. Iyi kipe iyobowe n’umutoza Darco Novic, yahagurukanye abakinnyi 22 batarimo Nshimirimana Ismaël […]
All News
Umuraperikazi wo muri America, Nicki Minaj, yashimagije umuhanzi Wizkid wo muri Nigeria, agaragaza ibintu byihariye amubonaho bituma amukunda kandi akanamwubaha cyane. Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru gikorera kuri murandasi ‘StationHead’, Nicki Minaj yahishuye ko yubaha kandi akunda cyane Wizkid kuko abona ari umuntu uganira kandi w’umusirimu. Uyu muraperikazi yavuze ko kuva […]
Nadia Farid Ishmael umugore w’umuraperi Riderman, yateye imitoma umugabo we mu gihe bari kwizihiza isabukuru y’imyaka 9 bamaze barushinze nk’umugore n’umugabo, amubwira amagambo aryohereye harimo kumwibutsa ko yamubereye inshuti nziza n’ibindi. Mu butumwa burebure Nadia yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yagaragaje ko ashimira Imana byimazeyo ku bw’umugabo mwiza yamuhaye […]
U Rwanda rugiye kwakira imikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi muri Cricket, izitabirwa n’amakipe y’abakobwa batarengeje imyaka 19 tariki ya 20-27 Kanama 2024. Iri rushanwa rizabera kuri Stade Mpuzamahanga ya Cricket i Gahanga, rizitabirwa n’amakipe umunani yo muri “Division ya Kabiri” ari yo Kenya, Mozambique, Malawi, Botswana, Lesotho, Ghana, Eswatini […]
Mu kiganiro gitambuka kuri Radio Rwanda buri wa Gatanu kigaruka ku mutekano wo mu muhanda, imibare itangwa na polisi y’u Rwanda ishami ryo mu muhanda igaragaza ko mu mpera z’icyumweru ari bwo haba impanuka nyinshi aho inyinshi ziterwa n’uburangare, ubusinzi n’umuvuduko ukabije. Umuvugizi wa Polisi, ACP Boniface Rutikanga, yatanze ubutumwa […]
Perezida wa FIFA Gianni Infantino, uwa CAF Patrice Motsepe, bitabiriye umuhango wo gushyingura mu cyubahiro Issa Hayatou wabaye Perezida wa CAF hagati ya 1988 na 2017, akaba na Visi Perezida wa FIFA, uherutse kwitaba Imana ku myaka 77 azize uburwayi. Uyu muhugo wo guherekeza bwa nyuma Issa Hayatou wabaye kuri […]
Amahugurwa ni amahirwe afasha abakozi gushimangira ubumenyi no kwiga ubundi bushya, bikabafasha kunoza imikorere no gukora kinyamwuga buzuza neza inshingano zabo, umusaruro ukiyongera. No muri Polisi y’u Rwanda, amahugurwa ni amwe muri gahunda z’ibanze zifashishwa mu kubaka ubushobozi hazamurwa by’umwihariko urwego rw’ubumenyi na tekiniki bigendanye n’igihe kandi byujuje ibipimo byo […]
Umuraperikazi w’icyamamare muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Nicki Minaj, yatangaje ko akunda umuhanzi wo muri Nigeria Ayodeji Balogun, uzwi ku izina rya Wizkid. Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’abafana be tariki 16 Kamena 2024 ubwo yari arimo kumvana indirimbo n’abo kuri StationHead avuga ko akunda kandi yubaha cyane Wizkid. Yagize ati: […]
Umuryango wa Pi Network umaze igihe uri mu byishimo nyuma y’itangazo rikomeye. Pi Exchange, igice cy’ingenzi mu muryango wa Pi Network, riravugwa ko ryitegura gushyira hanze verisiyo ya Beta vuba. Nk’uko byatangajwe na PiHotNews, ikipe y’abayobozi ba Pi (PCT) irateganya gukora itangazo ryo gushyira ahagaragara umushinga mu kwezi kwa Nzeri […]
Mu gihe muri iyi minsi hari impungenge z’uko abantu bashobora kwandura indwara zirindwa binyuze mu gukaraba intoki n’amazi meza n’isabune, abaturage bo mu Karere ka Musanze basaba inzego bireba guhagurukira kongera gusubiza amazi n’isabune mu bukarabiro rusange na za kandagirukarabe zo mu Mujyi wa Musanze. Mu gihe mu Rwanda hagaragaye […]