Abakunzi n’abakurikiranira hafi imyidagaduro mu Rwanda basabye Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) gukurikirana ibibazo bimaze iminsi bigaragara mu ruhando rw’imyidagaduro cyane ko harimo ibishobora kuba bigize icyaha nshinjabyaha. Ni nyuma y’uko bisa nkaho bimaze gufata intera hagati ya bamwe mu bahanzi basigaye barangwa n’ibintu bitandukanye birimo gusebanya, amashyari n’inzangano. Amwe mu […]

Rutahizamu Emmanuel Okwi wari umaze iminsi mu biganiro na Kiyovu Sports yerekanwe nk’umukinnyi mushya wa AS Kigali asinya amasezerano y’umwaka. Uyu Munya-Uganda umaze icyumweru mu Rwanda yari yaje mu biganiro bya nyuma na Kiyovu Sports ariko byarangiye ayiteye umugongo yerekeza mu Ikipe y’Umujyi. Okwi yakiniye kiyovu Sports mu mwaka w’imikino […]

Umuraperi w’Umunyamerika akaba yari n’umwe mu batunganya umuziki (Producer), Justin Riley wari uzwi nka BeatKing yitabye Imana afite imyaka 39 y’amavuko. Inkuru y’urupfu rwe yamenyekanye kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Kanama 2024, bivugwa ko BeatKing yashizemo umwuka ejo hashize ku wa kane 15 Kanama 2024. Ni inkuru yatangajwe n’Umujyanama […]

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga, yasobanuye igikorwa cyo kwinjiza mu ngabo z’u Rwanda, Inkeragutarabara zakwinjizwa mu gihe bibaye ngombwa. Yabigarutseho mu kiganiro n’Abanyamakuru kuri uyu wa Gatanu tariki 16 Kanama 2024, ku cyicaro Gikuru cy’ingabo z’u Rwanda Ni mu gihe ku wa Kabiri w’iki Cyumweru ingabo z’u […]

Musenyeri Gapangwa Nteziryayo Jérôme wabaye Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Uvira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yavuze ko atagifata Perezida Félix Tshisekedi nk’Umukuru w’Igihugu bitewe n’ubuhemu yagiriye Abanyamulenge. Uyu mwepisikopi w’Umunyamulenge yabivuze mu gihe Abanyamulenge bibukaga bene wabo biciwe mu nkambi ya Gatumba mu Burundi mu 2004. Yavuze ko […]

Ku munsi wa Asomusiyo, i Kibeho mu Karere ka Nyaruguru, hongeye guteranira abakirisitu Gatolika basaga ibihumbi 85, baturutse imihanda yose, biganjemo abo mu bihugu bya Afurika y’Iburasirazuba, aho bizihije Umunsi Mukuru w’Ijyanwa mu Ijuru rya Bikiramariya uzwi nka Asomusiyo, bongera kwibutswa kugandukira Imana. Mu nyigisho yatanzwe na Musenyeri Célestin Hakizimana, […]

Ukraine yafashe umujyi wa Sudzha w’u Burusiya mu gihe ingabo zayo zigenda zerekeza imbere mu karere ka Kursk, nk’uko abayobozi ba Kyiv babitangaza. Waba ariwo mujyi munini w’u Burusiya waguye mu maboko ya Ukraine kuva yatangira ibitero mu Burusiya mu cyumweru gishize kirenga. Nubwo utuwe gusa n’abantu bagera ku 5.000, […]

Breaking News