Minisitiri w’Uburezi, Gaspard Twagirayezu, yasuye ibigo by’amashuri biri gukosorerwaho ibizamini bya leta bisoza umwaka wa 2023/2024 mu Karere ka Muhanga, asaba abakosozi kutarenganya abana. Ni uruzinduko rwari rugamije kugenzura niba iyo mirimo iri gukorwa mu buryo bw’umwuga nk’uko bisanzwe. By’umwihariko ibigo Minisitiri Twagirayezu yasuye ni ibya GS St Joseph Kabgayi […]

Kuri ubu abakoresha ikoranabuhanga ry’ubwenge bukorano rya ChatGPT, bashobora kuyisaba kubakorera ifoto runaka, na ryo rigahita riyikora mu kanya nk’ako guhumbya kandi nta kiguzi basabwe. Ubu buryo buzajya bwifashisha ikoranabuhanga na ryo ryahanzwe na OpenAI rya ‘DALL-E 3’ ribasha gukora amafoto rishingiye ku magambo agaragaza uko ifoto igomba kuba imeze […]

Mu Kagari ka Gitwa, Umurenge wa Busengo mu Karere ka Gakenke, haravugwa inkuru y’urupfu rw’abasore babiri bari abakozi ba sosiyete icukura amabuye y’agaciro ya EFEMIRWA Ltd, baguye mu kirombe. Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Mukandayisenga Vestine yatangarije Kigali Today ko iyo mpanuka yabaye mu ijoro ryo ku itariki 08 Kanama 2024 […]

Urukiko rw’ibanze rwa Nyamirambo rwahamije Ally Ndangwa icyaha cyo kwiba shene ya YouTube y’umuhanzi akaba n’umunyamakuru, Nyarwaya Innocent uzwi nka Yago, ahanishwa imyaka ibiri isubitse. Kuri uyu wa 08 Kanama 2024, mu rukiko rw’ibanze rwa Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali, nibwo Ally Ndangwa yaburanye ku cyaha aregwa cyo kwiba shene […]

Kuri ubu, harimo gutegurwa amategeko na politiki byihariye bigomba kugenga ikoreshwa ry’iri faranga. Abasesengura ubukungu bakavuga ko ari amahirwe menshi ku gihugu, kuko bizafasha no guhanga imirimo mishya. Habimana Jacques, akora ubucuruzi bw’amafaranga mu Mujyi wa Kigali. Avunja amafaranga y’ubwoko bwose ariko ifaranga-koranabuhanga ntaryo azi. Uyu na bangenzi be, bavuga […]

Breaking News