Amasezerano yo gufungura isoko ry’ubucuruzi hagati y’ibihugu bigize imiryango ya COMESA, SADC na EAC yatangiye gushyirwa mu bikorwa kuri uyu wa Kane, itariki 25 Nyakanga 2024 nk’uko byatangajwe nuyu Muryango. Iyi miryango itatu isanzwe ihuza ibihugu byo muri Afurika y’iburasirazuba n’amajyepfo ikubiyemo ibihugu 26 n’abaturage bose hamwe basaga miliyoni 800, […]
All News
Abbé Bahala Jean Bosco wahoze ari umuhuzabikorwa wa gahunda ishinzwe kwambura intwaro imitwe yitwaje intwaro muri RDC no gusubiza mu buzima busanzwe abayihozemo, yatawe muri yombi akigera i Kampala. Uyu mugabo yafatiwe ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Ndjili nyuma yo kuhagera akubutse i Kampala muri Uganda. Aha i Kampala amakuru […]
Imurikagurisha Mpuzamahanga mu Rwanda, ku nshuro ya 27 ryatangiye kuri uyu wa Kane, itariki ya 25 Nyakanga 2024, i Gikondo ahazwi nka Expo Ground ryitabiriwe n’ibigo 700 byo mu bihugu 19. Biteganyijwe ko iri murikagurisha rizamara ibyumweru bitatu, rizasozwa ku itariki ya 15 Kanama 2024. Muri icyo gihe, abamurika ibyo […]
Kamala Harris Vis Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ahamya ko atazigera aceceka ku kibazo kiri hagati ya Israel na Hamas, ariko akaba ashyigikira ko iki gihugu Netanyahu abereye Minisitiri w’Intebe gifite uburenganzira bwo kwirwanaho. Uyu muyobozi uherutse gusimbura Perezida Joe Biden ku mwanya wo kuzahagararira ishyaka ry’Abademokarate ku […]
Minisiteri y’Ubuzima mu gihugu cya Morocco cyo muri Afurika yatangaje ko hari abantu barenga 20 bapfuye bazize ubushyuhe bukabije mu masaha 24 gusa. Ibi byabaye none ku wa kane tariki 25 Nyakanga 2024 mu gace ko hagati mu mujyi wa Beni Mellal nk’uko amakuru dukesha ArabNews abivuga. Abantu 21 byatangajwe […]
Abasesengura imikorere y’Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite ndetse n’abaturage basanga abadepite bashya bakwiye kuzibanda cyane mu kunoza amategeko azatuma ibikubiye muri Manifesito Umukuru w’Igihugu yemereye abaturage, kugira ngo iterambere ry’igihugu rirusheho kugira umuvuduko muri iyi manda y’imyaka itanu. Kuri uyu wa Kabiri nibwo hasohotse urutonde ntakuka rw’abadepite 80 binjiye mu […]
Imyaka ibaye myinshi leta y’u Rwanda itangiye gahunda yo guha inguzanyo yo kwiga izwi nka Buruse abanyeshuri baba batsindiye gukomeza amasomo yabo muri Kaminuza y’u Rwanda kugirango bige neza hagamijwe guteza uburezi imbere ndetse n’igihugu muri rusange. Iyi nguzanyo abanyeshuri bahabwa iba igizwe n’amafaranga y’ishuri, ndetse n’ayo kubafasha kubaho. Buri […]
Turavuga Imena mu Ntwari z’u Rwanda! Amateka avuga ko ku italiki nk’iyi ya 25 Nyakanga mu w’1959, ari bwo Umwami Mutara III Rudahigwa wari warabatijwe Charles Léon Pierre yatanze aguye i Burundi nyuma y’imyaka 28 yari amaze atwaye u Rwanda. Uyu Mwami yibukirwa kuri byinshi birimo guharanira ubwigenge, guharanira ubusugire […]
Ikipe ya Muhazi United yasinyishije abakinnyi batandatu bashya barimo babiri yakuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu rwego rwo kwitegura neza umwaka w’imikino mushya wa 2024/2025 ubura iminsi mike ngo utangire. Iyi kipe yabatangaje ibinyujije ku rubuga rwayo rwa X, igenda iha ikaze umwe ku wundi kuri uyu wa […]
Perezida wa Mukura Victory Sports et Loisirs, Nyirigira Yves avuga ko azashora APR FC mu rubanza niramuka ikinishije myugariro w’ibimoso, Ishimwe Jean René wasinyiye Mukura amasezerano y’imyaka ibiri kuri uyu wa Gatatu taliki 24 Nyakanga 2024. Ni amagambo uyu perezida wa Mukura atangarije Radio Fine FM nyuma y’amasaha make uyu […]