Nyuma y’igihe abantu bafite amatsiko yo kumenya abahanzi Nyarwanda bazafatanya n’umuhanzikazi Sheebah Karungi wo muri Uganda utegerejwe gutaramira mu Rwanda, kera kabaye abahanzi bamenyekanye. Nk’uko bigaragara ku rupapuro rwamamaza iki gitaramo, byemejwe ko umuhanzikazi Bwiza uri mu bagezweho muri iyi minsi mu Rwanda ndetse n’umuraperi Bushali ari bo bazafatanya ku […]

Niyonshuti Yannick uzwi nka Killaman muri filime Nyarwanda, yagiriye inama abantu bakundana ariko bakomeje kunyura mu buzima bushaririye bushobora no gutuma umwe asiga undi, abibira ibanga yakoresheje kugira ngo nawe abinyuranemo neza n’umugore we. Killaman udasiba kuganirira abantu inkuru y’ubuzima yanyuzemo n’umugore we Umuhoza Chemsa, ubwo yari amaze kumutera inda […]

Umuhanzi Koffi Olomide akomeje gukurikiranwa n’amagambo yatangarije kuri televiziyo y’igihugu, avuga ko nta ntambara ihari “ingabo za Congo zikubitwa nk’abana”. Ibaruwa yo ku wa Gatanu tariki 12 Nyakanga, 2024 yanditswe n’Urukiko rusesa imanza, itumiza umuhanzi Koffi Olomide kuzitaba umushinjacyaha tariki 15 Nyakanga, 2024. Koffi Olomide arasabwa kuzaba yageze imbere y’Umushinjacyaha […]

1

Nyirangondo Espérance wamamaye kubera imvugo ‘Abakobwa bafite ubushyuhe’, yanaje kwifashishwa mu ndirimbo ‘Ubushyuhe’ ya DJ Pius na Bruce Melodie, yitabye Imana. Uyu mukecuru yitabye Imana saa cyenda z’urukerera rwo kuri uyu wa 11 nyakanga 2024 aguye mu bitaro bya Kibirizi aho yari amaze igihe arwariye. Amakuru y’urupfu rw’uyu mubyeyi wari […]

Umuhanzi Icyishaka David uzwi mu muziki nka Davis D, yahawe urw’amenyo n’abakoresha imbuga nkoranyambaga nyuma y’uko yirase amashimwe bigatinda, abantu bakavuga ko harimo no kwiyemera. Davis D utajya ukunda kwiburira mu gukora udushya dutandukanye yongeye kurikoroza nyuma yo kwishimagiza ahamya adashidikanya ko ari we muhanzi wa mbere mu gihugu ukora […]

Breaking News