Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’Abatarengeje imyaka 20 mu bahungu yisanze mu itsinda rya mbere mu mikino ya CECAFA U 20 izabera Dar es Salaam mu gihugu cya Tanzania mu Ukwakira uyu mwaka.
Tombola igaragaza uko amakipe y’ibihugu 9 bizitabira agabanyije mu matsinda abiri yabaye kuri uyu wa kane tariki 12 Nzeri 2024 i Dar es Salaam muri Situdiyo za Azam TV.
Amavubi U 20 yisanze mu itsinda rya mbere ari kumwe na Tanzania izakira irushanwa, Kenya, Djibouti na Sudani.
Itsinda rya kabiri ririmo Uganda ifite igikombe giheruka cya 2022 cyabereye i Khartoum muri Sudani hamwe na Sudani y’Epfo, Burundi na Ethiopia.
Muri iyi mikino amakipe abiri ya mbere ni yo azabona itike yo gukina 1/2 mu gihe amakipe abiri azakina umukino wa nyuma azahagarira aka Karere k’Afurika y’Iburasirazuba mu Gikombe cy’Afurika cy’abatarengeje imyaka 20 kizaba umwaka utaha wa 2025.
U Rwanda ruzatangira rukina na Sudani tariki ya 8 Ukwakira, rukurikizeho Kenya tariki ya 10 Ukwakira, ruhure na Tanzania tariki 13 uko kwezi mbere yo gusoreza ku gihugu cya Djibouti tariki 15 Ukwakira.
Biteganyijwe ko mu minsi iri imbere umutoza Eric Nshyimiyimana azatangaza urutonde rw’abakinnyi azakoresha muri iyi mikino.
Iyi mikino izaba hagati ya tariki 6-10 Ukwakira 2024 ikabera ku bibuga bitatu birimo Azam Complex, KMC Stadium na the Major General Isamuhyo Stadium zihereye mu Mujyi wa Dar es Salaam mu gihugu cya Tanzania.