Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, CG Felix Namuhoranye, yakiriye IGP Gregory O. W. COLEMAN, Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Liberia bagirana ibiganiro.
Ni umuhuro wabereye ku cyicaro gikuru cya Polisi, Kacyiru bagirana inama kuri uyu wa 26 Kanama 2024.
IGP Gregory O. W. COLEMAN n’itsinda ayoboye bari mu Rwanda mu ruzinduko ruzamara iminsi ine rugamije kubaka ubufatanye hagati ya Polisi z’ibihugu byombi.
Mu mwaka ushize na bwo izo ntumwa za Liberia zari zasuye u Rwanda icyo gihe basuye Polisi y’u Rwanda by’umwihariko bagamije gusobanukirwa imikorere y’Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda mu kubahiriza amategeko agenga umuhanda.
Iri tsinda zagejejweho incamake ku bijyanye no kubungabunga umutekano wo mu muhanda mu gihugu, ku bikorwa by’amashami atatu ya Polisi ari yo Ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda (TRS), Ikigo gishinzwe kugenzura ubuziranenge bw’ibinyabiziga (AIC) n’ishami rishinzwe ibizami no gutanga impushya (TL).
Baganirijwe kandi ko Amategeko n’ingamba Polisi yafashe zirimo gukoresha ikoranabuhanga ndetse no gukangurira abaturage gukoresha umuhanda neza birinda impanuka biri mu by’ibanze bifasha Polisi gucunga umutekano wo mu muhanda.
Basobanuriwe kandi ibijyanye n’ikoranabuhanga ryifashishwa mu gucunga umutekano wo mu muhanda harimo uburyo bwo kubika amakuru yuzuye, gushyira akaringanizamuvuduko mu binyabiziga, uburyo bugezweho bwo kugenzura ibinyabiziga, kwifashisha kamera zigenzura umuvuduko w’ibinyabiziga ku mihanda, mu masangano n’izimukanwa n’ibindi.
Babwiwe ko hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga bwo kubika amakuru, hakorwa inyemezabwishyu ku mande yishyurwa ku makosa yo mu muhanda n’ibyafatiriwe bifitanye isano na yo.
Iri koranabuhanga ryifashishwa kandi mu gihe cyo gusuzuma imiterere y’ibinyabiziga cyangwa mu gukoresha ibizamini byo gutwara ibinyabiziga n’ahandi.
Kamera zo ku mihanda nazo zifashishwa mu kubahiriza umuvuduko wagenwe hakaba n’izishyirwa mu maasangano y’imihanda zifashishwa mu kugenzura abayobozi b’ibinyabiziga barenga ku mategeko bakinjira mu masangano igihe amatara amurika yerekana umutuku.
Itsinda ry’intumwa zo muri Liberiya zaturutse mu nzego zitandukanye, zirimo Polisi na za Minisiteri, zabajije byinshi ku bijyanye no gutanga uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga n’imicungire y’urujya n’uruza rw’ibinyabiziga mu muhanda.
Iri tsinda ry’intumwa zo mu gihugu cya Liberia nyuma zasuye ibikorwaremezo n’amwe mu mashami ya Polisi arimo ikigo gishinzwe kugenzura imikoreshereze ya za Kamera zo mu muhanda n’icyicaro cy’Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda.
Thank you for your sharing. I am worried that I lack creative ideas. It is your article that makes me full of hope. Thank you. But, I have a question, can you help me?
Thank you for your sharing. I am worried that I lack creative ideas. It is your article that makes me full of hope. Thank you. But, I have a question, can you help me?