Ikigo cya OpenAI gifite mu nshingano porogaramu y’ubwenge bukorano ya ChatGPT, cyaguze isosiyete ya Rockset, isanzwe itanga serivisi zo gufasha ibigo by’ishoramari mu gusesengura amakuru mu buryo bwihuse.
OpenAI, yatangaje ko ibi bizatuma porogaramu zayo zibasha gushakisha amakuru, kuyasesengura no kumenya uko akoreshwa kandi bigakorwa mu buryo bwihuse cyane.
Iri ni ishoramari rya mbere OpenAI ikoze. Abakozi bari basanzwe bakorera iyi sosiyete n’ikoranabuhanga ryayo, byose bizajya bikoreshwa mu nyungu z’iki kigo kimaze kubaka izina kubera ikoranabuhanga rya AI cyubatse.
Ntihatangajwe byinshi kuri iki gikorwa gusa Rockset, yari imaze gukusanya miliyoni $105 [hafi miliyari 200 Frw] mu nkunga, mu myaka umunani ishize kuko cyatangijwe ku mugararago mu 2016.