Uko iminsi igenda yicuma niko umuhanzi Chris Brown, ufatwa nk’umwami w’injyana ya R&B, akomeza kugenda agera ikirenge mu cya P Diddy na Kanye West dore ko nawe ibirego bikomeje kwiyongera ashinjwa urugomo.
Mu minsi ishize nibwo twabagejejeho inkuru ya Chris Brown wari wajyanwe mu nkiko n’abagabo bane bamushinja kubakubita akanabakomeretsa afatanyije n’itsinda rye ry’abantu bari hagati ya 7-10, mu mpera w’icyumweru gishize ubwo yari amaze gukorera igitaramo mu mijyi wa Texas.
Mu kirego aba bagabo batanze basabye urukiko ko bategeka Chris Brown akabaha amafaranga angana na miliyoni $50, ni ukuvuga asaga miliyari 60Frw, akazabafasha kwishyura ibyo bazatakaza byose bari kwivuza ibikomere yabateye.
Nyuma y’iminsi mike gusa uwari umurinzi wari wishyuwe ngo aze gucunga umutekano aho habereye igitaramo witwa Frederick Overpeck, nawe yahise ajya gutanga ikirego avuga ko yakomerekeye muri iyo mirwano yatangijwe na Chris Brown ubwo yajyaga kuyihosha.
Uyu mugabo avuga ko nk’umuntu wari wahawe akazi ko gucunga umutekano, yabonye imirwano itangiye yihuta aza gukiza ariko birangira nawe ayikomerekeyemo bikabije.
Uyu mugabo akaba asaba ko Chris Brown yamwishyura miliyoni $15, ni ukuvuga asaga miliyari 20Frw azamufasha kwivuza ibi bikomere yatewe.
Ibi birego byaje byiyongera ku bindi Chris Brown yagiye aregwa mu minsi yashize, ashinjwa urugomo ndetse bimwe akaba yarabifungiwe harimo n’urwo yakoreye Rihanna mu 2009 ubwo yari umukunzi we bikarangira abifungiwe imyaka itanu.