Umuhanzi Chris Brown ukunzwe kuvugwa cyane mu bikorwa by’urugomo, yajyanwe mu nkiko n’itsinda rye rimufasha gutegura ibitaramo bye akomeje gukora, bashinjwa gukubita no gukomeretsa.
Ni urugomo rwabaye ku wa gatandatu w’icyumweru gishize tariki 20 Nyakanga 2024, ubwo Chris Brown yari amaze gukora kimwe mu bitaramo bye bya 11:11 muri Texas ho muri Leta Zunze Ubumwe Z’America.
Ku wa mbere w’iki cyumweru nibwo abagabo bane barimo uwitwa Larry Parker, Joseph Lewis, Charles Bush na Da Marcus Powell, batanze ikirego mu rukiko barenga Chris Brown n’itsinda rye kubakubita no kubakomeretsa bikomeye ku bushake.
Uko byatangiye
Mu kirego aba bagabo batanze mu rukiko, bavuze ko bari batumiwe na Chris Brown ngo baze kumusanga inyuma mu rwambariro.
Niko byagenze kuko baje kuhagera bamutegereza iminota igera kuri 30, ariko bumvise batangiye kurambirwa bafata umwanzuro wo gusohoka Chris Brown ataraza.
Ubwo bari batangiye gusohoka bahise bahura na Chris Brown avuye ku rubyiniro, maze uwitwa Bush akora mu biganza Chris Brown mu rwego rwo kumushimira ku bw’igitaramo cy’agatangaza amaze gukora.
Ubwo bari bakiri muri ayo, umwe mu bari mu itsinda rya Chris Brown, yahise asakuza cyane amubwira ati “Ntabwo wibuka ko uwo mwigeze kugirana amakimbirane?”, Chris Brown niko kumusubiza ko abyibuka kandi adashobora kubyibagirwa.
Muri ako kanya nibwo Chris Brown yahise atanga ibwirizwa ryo gukubita Bush, umwe aba aramusimbukiye amukubita igipfunsi mu ijosi, afata n’intebe ayimukubita mu mutwe.
Ni mu gihe ku rundi ruhande abandi batatu nabo bari bamaze kwatakwa bari gukubitwa bikomeye.
Chris Brown yakomeje gushidhikariza abo bari kumwe kuba kubita by’intangarugero, nabo bajyaho babakubita ibipfunsi mu maso, mu ntungu, bakajya babakandagirira hasi, ndetse bakabakubita intebe mu mutwe, bibaviramo gukomereka bikabije mu mutwe ariko by’umwihariko uwitwa Parker we wahise ajyanwa mu bitaro igitaraganya.
Mu kirego batanze bakaba bavuze ko bakubiswe n’abagabo bari hagati ya 7-10, bayobowe na Chris Brown.
Bakaba basabye urukiko ko bategeka Chris Brown kubaha miliyoni $50 z’indishyi y’akayabo, ni ukuvuga asaga miliyari 60 frw, ndetse bakabasha kwishyura amafaranga yose bamaze gutanga bivuza ibikomere bikomeye babateye mu mutwe ndetse n’andi yose bizatwara.
Si ubwa mbere Chris Brown ajyanwe mu nkiko azira urugomo kuko mu 2009 yakubise urushyi Rihanna wari umukunzi we, bimuviramo gufungwa imyaka 5.
Chris Brown kandi yakomeje kujya ashinjwa ibikorwa birimo gukubita no gufata ku ngufu abagore n’abakobwa ndetse akaba yaragiye abifungirwa kenshi, harimo n’umugore wahoze ari umujyanama we, Michael Guirguls.
Si ibyo gusa kuko no mu 2014 yashinjwe gukubita umugabo igipfunsi mu maso.