Cindy Sanyu yasobanuye impamvu yafashe cyemezo yafashe cyo kubana n’umugabo mu nzu yiyubakiye, ntiyimuke ngo amusange mu nzu ye ahubwo umugabo akaba ari we umusanga.
Bisanzwe bimenyerewe mu muco w’Ibihugu bitandukanye by’umwihariko muri Afurika ko umukobwa n’umuhungu bakundana iyo banzuye kubana nk’umugore n’umugabo baba mu nzu umuhungu ahisemo ko babamo, yaba iyo yubatse cyangwa iyo akodesha.
Ibi bitandukanye n’icyemezo umuhanzi Cindy Sanyu uzwi cyane mu itsinda rya Blue 3 yafashe cy’uko atagomba kwimuka ahubwo umugabo akaba ari we umusanga.
Mu kiganiro aherutse kwemerezamo ko we n’umugabo we Prynce Atiko Okuyo baba mu nzu ye yiyubakiye, yasobanura ko icyabimuteye ari ubuzima yanyuzemo bwatumye ahungabana.
Ati: “Nk’umugore narambiwe kuva mu nzu imwe njya mu yindi, kuko nkiri muto, ubwo buzima nabunyuzemo unkunze wese akumva najya kubana na we mu nzu ye, atari bimwe ubana n’umuntu igihe cyagera yaguhaga akakwirukana ugafata ibintu byawe ukagenda.”
Yongera ati: “Narabirambiwe ndavuga nti umugabo niba yankunze ajye ansanga hano nashaka kugenda agende atambujije amahwemo, byagaragara nabi mpora mpakira imizigo yanjye ngo umugabo yanyirukanye ahubwo bo bajye bapakira.”
Abajijwe niba nta mpungenge aterwa no kumara igihe atari kumwe n’umugabo we kuko akunze kuba atari muri Uganda kubera impamvu z’akazi.
Ati: “Arabizi ko mfite umusanzu nzana mu rugo, abandi bagore bashobora kumurya ibye aho kumuzanira, ariko njye aba azi ko mukunda kandi mwunganira mu bitunga umuryango wacu, ikirenze ibyo aranyubaha akaniyubaha, nta mpungenge mba mfite.”
Prynce Okuyo yakunze kugaragara ashimagiza Cindy kuba ari umugore mwiza uzi guteka, gukora amasuku kandi wita ku muryango we kurusha abandi bagore bose yahuye na bo.
Thanks for sharing. I read many of your blog posts, cool, your blog is very good.