Umujyi wa Kigali watangaje ko wabonye indi moteri izifashishwa muri Kigali Pele Stadium mu gihe iyatumijwe itaragera mu Rwanda.
Mu kiganiro yagiranye B&B FM Kigali, Emma-Claudine Ntirenganya Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, yavuze ko ubuyobozi bwafashe icyemezo cyo gushaka indi moteri mu gihe indi itaraboneka.
Yagize ati: “Nk’Umuyobozi twashatse indi moteri mu gihe moteri nshya itaragera i Kigali ikibazo cya moteri cyakemutse, FERWAFA irabimenyesha abanyamuryango bayo ku buryo bakongera gukinira kuri Kigali Pele Stadium mu masaha y’ijoro.”
Impaka zijyanye na moteri yo kuri iyo sitade zongeye kuzamurwa n’uko Umujyi wa Kigali umenyeresheje Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), ko imikino ya nijoro idashobora gukinirwa kuri iyo sitade kuko ikibazo cya moteri kitarakemuka.
Ibyo byabaye mu gihe ikipe ya Rayon Sports yagombaga kwakirira Amagaju FC kuri iyo sitade mu mukino w’Umunsi wa Kabiri wa Shampiyona uteganyijwe ku wa Gatanu tariki 23 Kanama 2024 saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.
Ni umwanzuro wagarutsweho cyane ku mbuga nkoranyambaga, ari na ho Umujyi wa Kigali watangiye umucyo kuri iki kibazo.
Mu bagize icyo bavuga kuri ikibazo barimo na Perezida wa Repubulika Paul Kagame abinyujije ku rubuga rwa X ku mugoroba wo ku wa Kane tariki 22 Kanama 2024, yasubije Umujyi wa Kigali wari wanditse uvuga ko icyo kibazo kiri gushakirwa umuti urambye, harimo no kuba haratumijwe moteri nshya, avuga ko kitagombaga no kuba cyarabaye.
Umukuru w’Igihugu yagize ati: “Ibi ni ibintu bitagakwiye kuba byarabayeho na mbere hose.”
Ikibazo cy’iyi moteri cyari kimaze igihe kinini ndetse uretse kudatanga urumuri ruhagije hari n’igihe yazimaga umukino uri kuba.