Muri Colombia, umuganga yategetswe n’urukiko kuzafasha mu buryo bw’amikoro (amafaranga) umwana wavutse ababyeyi be batabishaka, kugeza uwo mwana agize nibura imyaka 18 y’amavuko, kuko umubyeyi we yateye inda bigakunda kandi uwo muganga yaramukoreye igikorwa cyo gufunga intanga ngabo kizwi nka ‘Vasectomy’.
Uwo muganga yategetswe n’urukiko kwishyura za miliyoni z’Amapeso yo muri Colombia yo kwita ku mwana w’umwe mu barwayi be, kuko yamwijeje ko iyo vasectomy yagenze neza, bityo ntiyongera kugira ubundi buryo bwo kuboneza urubyaro akoresha kuko yumvaga byararangiye atagitera inda.
Gusa, ngo ntibyagenze neza kuko nyuma y’umwaka umwe gusa, uwo mugabo akorewe ubwo buvuzi, yatunguwe no kubona umugore we atwite, bituma umuryango ubyara umwana utari wateganyije.
Kuko byari ibintu bitunguranye kandi bitumvikana kuri uwo muryango, byabaye ngombwa ko bakoresha ibizamini byo kwa muganga, basuzuma intanga z’uwo mugabo basanga agifite ubushobozi bwo gutera inda, byemeza ko vasectomy yakozwe nabi.
Nubwo byafashe igihe kirekire, kuko uwo mugabo yakorewe ubwo buvuzi bwo kuboneza urubyaro bwa vasectomy mu 2012, ariko ababyeyi bareze uwo muganga mu 2023, bavuga ko amakosa ye, ari yo yatumye bahura n’ibibazo byo mu buryo bw’amikoro ndetse no mu buryo bw’amarangamutima.
Icyemezo cy’umucamanza muri urwo rubanza, cyabaye ko uwo muganga agomba gufasha uwo muryango kurera uwo mwana wavutse kubera amakosa yakoze, kugeza agize nibura imyaka 18 y’amavuko.
Inyandiko ikubiyemo umwanzuro w’urukiko kuri iyo dosiye, igira iti, “Ukurikije ibyabaye bitari bitegerejwe, umurwayi ntiyasabwaga gukomeza gukoresha ubundi buryo bwo kuboneza urubyaro, kandi kuko byari byagaragajwe ko ababyeyi bari bamaze kwemeza ko badashaka gukomeza kubyara abandi bana. Ubwo rero umwanzuro ni uko kubyara undi mwana byagize ingaruka ku mishinga y’umuryango cyane cyane ko se w’umwana ari mu bihe byo kudashobora gukora kubera ibibazo by’uburwayi budakira yagize”.
Se w’umwana ngo yagize ikibazo cyo gutakaza ubushobozi bwo kumva, rimwe na rimwe ngo akumva agize isereri, ubundi akanaruka, bituma nta hantu bemera kumuha akazi nk’umukozi nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru OddityCentral.
Iyo ni imwe mu mpamvu zatumye umucamanza yanzura ko umuganga watumye uwo mwana avuka mu buryo butateganyijwe n’ababyeyi, agomba kubyirengera.
Urukiko rwanzuye ko uwo muganga agomba guha uwo muryango miliyoni 92 z’Amapeso yo muri Colombia (Agera ku hihumbi 20 by’Amadolari) y’indishyi z’akababaro, akishyura Miliyoni 60 z’Amapeso (Agera ku bihumbi 13 by’Amadolari), y’amagarama y’urubanza n’ibindi byose umuryango wakoresheje muri urwo rubanza, ndetse na Miliyoni 143 z’Amapeso (Ibihumbi 31 by’Amadolari) yo gufasha uwo mwana wavutse bitewe n’amakosa y’uwo muganga.
Igishimishije muri uwo mwanzuro w’urukiko nk’uko bivugwa muri iyo nkuru, ni uko uwo muganga atagisabwa kuzita kuri mwana imyaka 18 yose, kuko yavutse mu 2013, ubu akaba arengeje imyaka 10, bivuze ko azamwitaho mu myaka isigaye gusa ngo yuzuze 18 iteganyijwe muri uwo mwanzuro w’urukiko.
Ntibyigeze bisobanurwa impamvu yatumye umuryango w’uwo mwana urega uwo muganga utinze bigeze aho.