Connie Chiume wamamaye mu ruganda rwa sinema muri Afurika y’Epfo aho akomoka no ku Isi yose, uzwi cyane kubera filime ‘Black Panther: Wakanda Forever’ yapfuye afite imyaka 72.
Kuri uyu wa kabiri tariki 6 Kanama nibwo Chiume yitabye Imana mu bitaro bya Garden City i Johannesburg, nk’uko umuryango we wabitangaje kuri Instagram. Impamvu y’urupfu rwe ntiratangazwa.
Iri tangazo ry’umuryango we ryagize riti “Tubabajwe no kubamenyesha iby’urupfu rwa Connie Chiume twakundaga.”
Chiume yavutse ku wa 5 Kamena 1952 avukira i Welkom, muri Afurika y’Epfo. Yabaye umuforomo n’umwarimu mbere yo gutangira gukina filime mu 1977.
Muri Afurika y’Epfo, yamenyekanye cyane muri filime yacaga kuri televiziyo yiswe “Inkom ’Edla Yodwa” mu 1989.
Mu 2018, yagaragaye muri “Black Panther”; yanongeye kugaragaramo mu 2022. Chiume yagaragaye no muri “Beyoncé’s Black Is King”.
Mu mibereho ye yose, Chiume yahawe ibihembo byinshi, harimo igihembo cya NTVA Avanti cy’umukinnyi witwaye neza abikesheje filime “City Soul” mu 2000, icya SAFTA yahawe kubera “Zone 14” mu 2009 n’ibindi.
Asize abana bane barimo abahungu babiri n’abakobwa babiri.