Cricket: U Rwanda rugiye kwakira amajonjora y’Igikombe cy’Isi

U Rwanda rugiye kwakira imikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi muri Cricket, izitabirwa n’amakipe y’abakobwa batarengeje imyaka 19 tariki ya 20-27 Kanama 2024.

Iri rushanwa rizabera kuri Stade Mpuzamahanga ya Cricket i Gahanga, rizitabirwa n’amakipe umunani yo muri “Division ya Kabiri” ari yo Kenya, Mozambique, Malawi, Botswana, Lesotho, Ghana, Eswatini na Sierra Leone.

Abiri ya mbere azasanga andi atandatu yo muri “Division ya Mbere” ariyo u Rwanda, Tanzania, Uganda, Namibia, Nigeria na Zimbabwe yagarutse mu kubanza kunyura mu majonjora y’ibanze.

Aya makipe uko ari umunani azishakamo izizajya mu Gikombe cy’Isi cyizabera muri Malaysia na Thailand mu 2025.

Mu 2023, u Rwanda rwitabiriye Igikombe cy’Isi cyabereye muri Afurika y’Epfo kuri iyi nshuro rukaba ruri gushaka uko rwazasubirayo.

Ni ku nshuro ya gatatu u Rwanda rugiye kwakira imikino y’amajonjora y’Igikombe cy’Isi haba mu Bagabo cyangwa mu Bagore nyuma ya 2021 na 2022.

Kuva mu 2017 u Rwanda rwabona Stade Mpuzamahanga ya Cricket iherereye i Gahanga, rwatangiye gutera imbere muri uyu mukino cyane ko rwagiye rwitabira Igikombe cy’Isi mu bangavu n’Igikombe cya Afurika.

Si ibyo gusa kuko nka Uwamahoro Cathia mu gitabo cy’abakoze ibintu bidasanzwe ku Isi, ‘Guinness de Records’ nyuma yo kumara amasaha 26 aterwa udupira (batting) ataruhutse.

About The Author

Gate of Wise

Gate of Wise empowers you to stay ahead in digital innovation with insightful and accurate news on AI, blockchain, and digital currencies. We also offer smart advertising solutions to seamlessly connect your brand with a tech-savvy and engaged audience.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Next Post

Riderman yatomagijwe n’umugore we ku isabukuru y’imyaka 9 bamaze barushinze.

Fri Aug 16 , 2024
Nadia Farid Ishmael umugore w’umuraperi Riderman, yateye imitoma umugabo we mu gihe bari kwizihiza isabukuru y’imyaka 9 bamaze barushinze nk’umugore n’umugabo, amubwira amagambo aryohereye harimo kumwibutsa ko yamubereye inshuti nziza n’ibindi. Mu butumwa burebure Nadia yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yagaragaje ko ashimira Imana byimazeyo ku bw’umugabo mwiza yamuhaye […]

You May Like

Breaking News