Umuraperi Diplomate yaguye mu kantu, ababazwa bikomeye no kumva indirimbo ye nshya itaranajya hanze muri filime ‘Dayana’ ya Bad Rama, nta biganiro bigeze bagirana ngo abe yarayibonye byemewe n’amategeko.
Ibi Diplomate yabibwiye itangaza makuru mu kiganiro cyihariye.
Yavuze ko yatunguwe bikomeye no kumva indirimbo ye itaranasohoka muri filime ‘Dayana’ ya Bad Rama.
Ati “Ntabwo bishoboka, njye icyo nabonye ni uko ari Lick Lick wayitanze kuko ni we wakoze filime kandi nanjye inshuro nyinshi iyo nkoze indirimbo ari mu bantu nziha mbere y’uko zisohoka ngo banyumvire.”
Diplomate avuga ko nubwo indirimbo yaba yaratanzwe na Lick Lick, atumva ukuntu Bad Rama yaba yaremeye kuyikoresha muri filime ye mu gihe batigeze banavugana.
Ati “Bad Rama ntabwo tujya tuvugana, nta na nimero ze ngira. Ntabwo nigeze nkora indirimbo yo kujya muri filime ye, njye byantunguye bikomeye kumva indirimbo ntaranasohora bayishyize muri filime yabo.”
Diplomate yavuze ko ku giti cye nta bufatanyabikorwa na buke afitanye na filime ya Bad Rama bityo ko agiye kureba icyo yabikoraho iki kibazo kigakemuka.
Ati “Ubu naguye mu kantu sinzi n’icyo nakora, icyo nzi cyo bigomba gukemuka mu buryo ubwo ari bwo bwose kuko njye nta bufatanyabikorwa mfitanye na bo yewe nta n’ubwo indirimbo yanjye yagiranye na bo. Nta muyobozi w’iyo filime turaganira nta n’umurongo w’imikoranire twigeze tugirana.”
Diplomate avuga ko nta ‘Sound track’ yigeze akorera filime ya Bad Rama ari na yo mpamvu yatangiye gutekereza uko iki kibazo cyakemuka mu buryo bumwe cyangwa ubundi.
Diplomate wirinze kugaruka ku izina ry’iyi ndirimbo ahuriyemo na Ariel Wayz, yavuze ko ikibabaje ari uko bayisohoye mu gihe haburaga iminsi mike ngo bayifatire amashusho ibone kujya hanze.