Djihad wamamaye ku mbuga Nkoranyambaga zitandukanye , yavuze ko amashusho yashyizwe hanze ari kwikinishiriza mu buriri ari aye asaba ko uwayashyize hanze nawe bari kumwe yakwigaragaza.
Ibi bintu bya Uzabakiriho Cyprien uzwi nka Djihad bije nyuma y’aho abakoresha cyane urubuga rwa X baboneye aya mashusho y’urukozasoni bagatangira kuyahererekanya. Uyu Jihand yemeje ko amashusho akomeje gukwirakwiza ku mbuga nkoranyambaga amugaragaza yikinisha ari aye.
Ni amashusho bikekwa ko yaba yashyizwe ku karubanda na Nyarwaya Innocent umaze igihe atajya imbizi n’abarimo Djihad ashinja kumugambanira no kuba bamaze igihe bamusebya, gusa ntabwo yari yagira icyo abivugaho dore ko ngo yamaze guhunga Igihugu kubera ubwoba bw’uko yazicwa.
Asa n’uwishongora Djihad yagize ati: “Niko, ko mumpa pole napfushije? Urumva warira? […] Video yafashwe n’uwo twari kuvugana kandi nari mbyiteze ko ijya hanze. Narabyifuzaga kuko nari ndambiwe amagambo yanyu, mbonye igisubizo cyiza kandi cyihuse”.
Djihad yakomeje avuga ko bibaye byiza uwo bavuganaga na we yakwerekanwa kugira ngo abantu bamenye neza icyari kigamijwe.
Amajwi ya Djihad asa n’urimo kwifuza ko hagira abandi bamenyekana akomeje gushyirwa ku mbuga zitandukanye (Instagram).
Djihad yamenyekanye ku biganiro butandukanye kuri YouTube ndetse no kuri Radiyo imwe ya hano mu Rwanda.