Donald Trump natsinda amatora Koreya ya ruguru yiteguye kugirana nawe ibiganiro kuntwaro za kirimbuzi

Koreya ya Ruguru irashaka gufungura ibiganiro ku ntwaro za kirimbuzi na Amerika mu gihe Donald Trump yakongera gutorerwa kuba perezida kandi akaba arimo gukora ku ngamba nshya zo kuganira, nk’uko umudipolomate mukuru wa Koreya ya Ruguru uherutse guhungira muri Koreya y’Epfo yabitangarije Reuters.

Guhunga kwa Ri Il Gyu aturutse muri Cuba byatangajwe mu makuru ku Isi yose mu kwezi gushize. Yabaye umudipolomate wo mu rwego rwo hejuru wa Koreya ya Ruguru werekeje mu majyepfo kuva mu 2016.

Mu kiganiro cye cya mbere yagiranye n’itangazamakuru mpuzamahanga, Ri yavuze ko Koreya ya Ruguru yashyize u Burusiya, Amerika n’u Buyapani nk’ibikorwa by’ibanze bya politiki y’ububanyi n’amahanga muri uyu mwaka ndetse na nyuma yawo.

Ri yavuze ko mu gihe ikomeje gushimangira mubano n’u Burusiya, Pyongyang yifuzaga kongera gufungura imishyikirano ku ntwaro za kirimbuzi niba Trump, wagerageje kwegera mu buryo bwa dipolomasi Koreya ya Ruguru kurusha abandi bayoboye Amerika muri manda ye, atsinze amatora yo mu Gushyingo.

Ri yavuze ko abadipolomate ba Pyongyang barimo gutegura ingamba z’iki kibazo, hagamijwe gukuraho ibihano kuri gahunda z’intwaro zayo, kuvanwaho urubwa ko ari umuterankunga w’iterabwoba no kongera kubona inkunga mu bukungu.

About The Author

Gate of Wise

Gate of Wise empowers you to stay ahead in digital innovation with insightful and accurate news on AI, blockchain, and digital currencies. We also offer smart advertising solutions to seamlessly connect your brand with a tech-savvy and engaged audience.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Next Post

Haranengwa umuco abantu bafite wo gukaraba intoki ari uko hadutse icyorezo

Thu Aug 1 , 2024
Ubushakashatsi bugaragaza ko cyo kimwe no kurwanya ibindi byorezo byadurira mu gukoranaho, ubusanzwe gukaraba intoki ni kimwe mu bwirinzi bwo kugikumira. Abafatanyabikorwa ba Leta y’u Rwanda mu bijyanye no guteza imbere isuku n’isukura, bagaragaje ko umuco wo gukaraba intoki n’isuku muri rusange wajya witabwaho mu bihe byose, aho kubishyiramo imbaraga […]

You May Like

Breaking News