Dore ibizakubaho niba uri Umukobwa ukunda kubenga abasore

Ni kenshi mu rukundo habaho kubengana ndetse ugendeye ku bushakashatsi bwakozwe, bugaragaza ko umubare munini w’inkundo, abakobwa aribo babenga abasore, bivuze ko abakundana benshi batandukana, abakobwa aribo baba bateye intambwe yambere yo gutandukana, si kuri bose gusa ni ahenshi.

Ubushakashatsi bwagaragaje ko ubusanzwe umukobwa akunda inshuro 7 gusa agifite urukundo rwanyarwo, ibyo bivuze ko inshuro zirenze ku nshuro ya 7 akundana, ziba zubakiye ku musenyi.

Abahanga bagaragaza ko kandi uko umukobwa akomeza kugenda akundana n’abasore benshi nyuma akaza kubabenga bagatandukana, cyangwa se akaba ateretwa n’abasore benshi ariko akababenga, byakwangwa byakunda biba bifite ingaruka bizamugiraho mu gihe kiri imbere mu bijyanye n’urukundo cyangwa ubuzima busanzwe.

Zimwe mu ngaruka ziba zizagera ku mukobwa ukunda kubenga cyane ni izi zikurikira.

  1. Kubura umugabo : Abakobwa bakunze kubenga cyane , hari igihe bibaviramo kubura abagabo, bitewe nuko baba babona abo basore baza kubatereta bakumva batari ku rwego rwabo, kandi nyamara abo bifuza nabo batari ku rwego rwabo.
  2. Gushaka umugabo utazagira icyo akumarira : Umunyarwanda yaciye umugani ati “utinda mu nyama ugacyura amagufwa” cyangwa ngo “wanga 10 ugatora 5”. Ibi bivuze ko hari igihe umukobwa akomeza kubenga abasore avuga ngo hazaza ababaruta, nyuma bikazarangira n’ababandi yangaga ababuze , bigatuma afata uwo abonye.
  3. Kwicuza: Hari igihe umukobwa abenga umusore amuziza ko adatunze, nyuma wa musore yamara gutunganirwa agatunga, wa mukobwa akicuza icyatumye amubenga.
  4. Kudahirwa mu rukundo: Kenshi aba bakobwa bakunze kubenga abasore, iyo bakunze nabo ntibajya bapfa guhirwa, kuko akenshi usanga bakunda abantu batari ku rwego rwabo.
  5. Gutinda kubona umugabo : Iyo umukobwa akunda kubenga cyane, bimuviramo gutinda kubona umugabo kuko akenshi aba yumva uwo ategereje ataraza.
  6. Stress z’ababyeyi : Akenshi iyo umukobwa akunda kubenga, ahanini ashyirwaho igitutu n’ababyeyi bamusaba gushaka vuba kandi mu byukuri we ntawe afite bashakana.

About The Author

Gate of Wise

Gate of Wise empowers you to stay ahead in digital innovation with insightful and accurate news on AI, blockchain, and digital currencies. We also offer smart advertising solutions to seamlessly connect your brand with a tech-savvy and engaged audience.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Next Post

Ese waruziko kuba mu kagatare ari indwara ivurwa kandi igakira?

Mon Jul 15 , 2024
Kumagara mu gitsina ari nabyo bakunze kwita kuba mukagatare, ni ikibazo gikunze kuba ku bagore n’abakobwa mu buzima bwabo gusa bikaba akarusho iyo ageze mu gihe cyo gucura. Nubwo rero bamwe bajya bibeshya ko ibi bidakira, nyamara kandi iki ni ikibazo gishobora gukira iyo ubikurikiranye ndetse ugakoresha neza inama n’imiti […]

You May Like

Breaking News