Dore ibizakubwira ko umukobwa mukundana atagukunda habe nagato

Ni kenshi cyane abasore bakunda abakobwa ariko ugasanga bo ntibabakunda, ka bone n’ubwo umukobwa yaba yaramubwiye ko amukunda. Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibintu bizakwereka ko uwo mukobwa aba ari kukwikiza.

1. Telefone yawe ayifata bigoranye : Iyo umuhamagaye hari ubwo abanza kukwihorera, wamuhamagara ku nshuro ya 3 wenda akaba aribwo afata telefone, kandi ubundi yari ari kubibona. Icyo gihe ahita ashaka ibyo akubeshya.

2. Nkupira nyinshi : Iyo uri kuvugana nawe, akenshi aba yumva yarambiwe nibyo uri kumubwira, bigatuma buri kanya akubwira ngo nkupira nitabe runaka, gusa iyo agukunda biragora kugira undi muntu akurutisha.

3. Ntaba atewe ishema nawe: Akenshi iyo muri kumwe mu bantu ntaba ashaka kukwikoza, aba yumva afite ikimwaro kuba ari kumwe nawe, ndetse aba yumva inshuti ze zitakumenya.

4. Akunda kukwaka amafaranga : Ubundi iyo umukobwa atagukunda aba yumva ntakundi umaze uretse kuba imashine imuha amafaranga, rero aba yumva ko agomba kugukuramo inyungu.

5. Ahora abwira inshuti ze ko akubeshya : Kenshi bene uyu mukobwa iyo ari kuganira n’inshuti ze azibwira ko uri uwo gukuramo amafaranga gusa ndetse adashobora gukundana nawe ahubwo aba akubeshya kugirango bitakubabaza.

Hari ibindi bintu byinshi bishobora kukwereka ko umukobwa atagukunda, gusa ibi bitanu birahagije kugirango umenye ko atagukunda ubundi umuhungire kure.

About The Author

Gate of Wise

Gate of Wise empowers you to stay ahead in digital innovation with insightful and accurate news on AI, blockchain, and digital currencies. We also offer smart advertising solutions to seamlessly connect your brand with a tech-savvy and engaged audience.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Next Post

SOBANUKIRWA IMIKORANIRE YA PI NETWORK NA STELLAR

Thu Aug 1 , 2024
Mubihe aho tekinoroji ya Blochain irigufata icyiciro cyo hejuru, Pi Network yateye intambwe igaragara imikoranire ikomeye ifitaye  na Pi network mbere y’ifungura ry’umuyoboro (Open tework)t. Ikibazo cy’ibanze gikunze kuvuka: bizamera bite nyuma yo gutangira? Kugira ngo usubize iki kibazo, ni ngombwa gusobanukirwa isano bifitanye na Stellar, igize urufatiro rwibanze mubigendanye […]

You May Like

Breaking News