Dr Karangwa yagaragaje ingano y’umusaruro wangirikira mu murima

1

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) yatangaje ko umusaruro w’ibigori wangirikira mu nzira z’isarura ugeze kuri 13%, ndetse ku bihingwa byangirika vuba nk’inyanya byo biri hejuru ya 33% kubera ikoranabuhanga rikiri hasi mu isarura no mu kubika umusaruro.

Ibi byatangajwe na Dr Karangwa Patrick,Umuyobozi muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi Ushinzwe Guteza Imbere Ubuhinzi buvuguruye, ubwo yari mu kiganiro “Urubuga rw’Itangazamakuru” kuri uyu wa 25 Kanama 2024, yagaragaje ko umusaruro w’ibigori wangirika ugeze kuri 13%, ibishyimbo byangirikira mu nzira z’isarura ni 11.3%, ibyangirika vuba nk’inyanya ni 33.5% mu gihe umuceri wangirika ari 12.4%.

Ati :“Hari ibyangirikira mu rwego rw’isarura, tuvuge nk’iyo ufashe ukuntu basarura umuceri, iyo abahinzi badafashe imashini isarura, hari uwo usanga akubita ku giti kugira ngo uve ku mahundo, hari ibisigara bijya muri ibyo bitaka atabona. Byinshi bitakarira mu gihe cy’isarura kuko ataragera ku ikoranabuhanga ryo kugira ngo umusaruro uvemo utangiritse.”

MINAGRI ivuga ko umusaruro wangirikiraga mu nzira zo kumisha ariko bigenda bigabanyuka kuko Leta ifasha abahinzi mu gufata neza umusaruro wabo.

Dr Karangwa ati :“Buriya umusaruro cyane cyane nk’ibinyampeke wabashije kuwumisha ukawubika neza, nubwo umuguzi wavuga uti ‘uyu munsi ntawe mpise mbona waba wibitseho imari kuko muri abo bagura umusaruro hari n’abagenda kugira ngo bajye kuwuhunika. Ubundi umuhinzi iyo aza kuba afite inyubako nziza no kuwumisha neza, ibinyampeke ni imari.”

Yahamije ko inyubako ibika umusaruro ukomoka ku buhinzi igomba kuba itava, biteretse ahantu bidahura n’ubukonje.

Ati :“Uko ugize ubushobozi bwo kuwitunganyiriza ukawubika igihe kirekire ntabwo uvuga ngo biracitse kuko uba uzi ko uba ubitse Imari kuko mu gihe gito ahubwo abantu batangira kuza kugushakaho umusaruro.”

Yavuze ko hari imashini zaguzwe na Leta zumisha umusaruro n’inyubako zumishirizwamo hirya no hino mu gihugu.

Mu gihembwe cy’Ihinga cya 2024 A ibigori byeze ni toni ibihumbi 507, bivuye kuri toni ibihumbi 390 mu Gihembwe cy’Ihinga cya 2023 A. Ibirayi byeze ni toni 692, mu gihe mu gihemzwe nk’icyo yari cyabanje byari toni ibihumbi 667.

About The Author

Gate of Wise

Gate of Wise empowers you to stay ahead in digital innovation with insightful and accurate news on AI, blockchain, and digital currencies. We also offer smart advertising solutions to seamlessly connect your brand with a tech-savvy and engaged audience.

One thought on “Dr Karangwa yagaragaje ingano y’umusaruro wangirikira mu murima

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Next Post

Uko Abanyarwanda bakina hanze bitwaye mbere yo kwitabira ubutumire bw’Amavubi

Mon Aug 26 , 2024
Mu gihe kuri uyu wa Mbere tariki 26 kanama 2024, ikipe y’Igihugu itangira umwiherero yitegura imikino ibiri yo gushaka itike y’Igikombe cy’Afurika kizabera muri Morocco mu 2025, tugiye kurebera hamwe uko bamwe mu bakinnyi bahamagawe bitwaye mu mpera z’icyumweru gishize mu bihugu bakinamo. Mu gihugu cya Ukraine shampiyona yarakomezaga ku […]

You May Like

Breaking News