DRC: Abandi basirikari 16 bakatiwe urwo gupfa

Soma inkuru yabanje unyuze aha Abasirikari 25 bakatiwe urwo gupfa nyuma y’uko bahunze urugamba!

Urukiko rw’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rwa Butembo rwakatiye abandi basirikare 16 igihano cy’urupfu, bazira guhunga urugamba bari bahanganyemo n’umutwe witwaje intwaro wa M23.

Ibyaha bashinjwaga birimo guhunga umwanzi, ubujura, ibyaha byibasiye inyokomuntu, kwanga kubahiriza amabwiriza y’abayobozi ndetse no guta intwaro.

Uru rubanza rwabereye muri teritwari ya Lubero mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru tariki ya 6 Nyakanga 2024, nyuma y’iminsi icyenda abarwanyi ba M23 bafashe ibice birimo Kanyabayonga n’ibindi bihana imbibi.

Ubwo M23 yafataga ibi bice tariki ya 28 Kamena, abasirikare benshi ba RDC bahungiye mu mujyi wa Butembo. Tariki ya 4 Nyakanga, aba mbere 25 baraburanishijwe, bakatirwa igihano cy’urupfu.

Tariki ya 5 Nyakanga, abandi basirikare batatu bakatiwe igihano cy’urupfu bazira guhunga umwanzi, kwica, kugerageza kwica, ibyaha byibasiye inyokomuntu no guta intwaro.

Uru rubanza rwabaye tariki ya 6 Nyakanga muri rusange rwaburanishwagamo abasirikare 22. Bose bari basabiwe igihano cy’urupfu, ariko urukiko rwafashe icyemezo cyo guhamya icyaha 16.

Abandi batatu baburanaga miri uru rubanza bahanishijwe igifungo cy’imyaka 10, batatu bandi bagirwa abere nk’uko byasobanuwe n’umwe mu banyamategeko babo, Me Jules Muvweko.

Ihuriro LAMUKA ry’imitwe ya politiki itavuga rumwe n’ubutegetsi bwa RDC ryagaragaje ko abasirikare bahunga umwanzi bakwiye guhabwa igihano cy’intangarugero, ariko ko bidakwiye mu gihe baba nta bushobozi bahawe bwo kurinda igihugu cyabo.

Umuvugizi waryo, Prince Epenge yabajije ati “Ese aba basirikare bahunga bafite ubushobozi bukenewe n’igisirikare kigezweho kugira ngo barinde igihugu. Bafite ubushobozi tekiniki, ibikoresho, amafaranga ndetse na gahunda y’umutekano isobanutse byatuma birinda, bakarinda Abanye-Congo n’igihugu?”

About The Author

Gate of Wise

Gate of Wise empowers you to stay ahead in digital innovation with insightful and accurate news on AI, blockchain, and digital currencies. We also offer smart advertising solutions to seamlessly connect your brand with a tech-savvy and engaged audience.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Next Post

Baho International Hospital yazanye inzobere mukuvura indwara z'Abagore

Mon Jul 8 , 2024
Umunyamisiri Dr. Bahgat Korany Yassin ni inzobere mu kuvura indwara zitandukanye z’abagore, kwita ku babyeyi batwite kugeza babyaye, kuvura indwara zifata imyanya myibarukiro y’abagore n’abagabo, ibijyanye n’imyakura, gufasha ababuze urubyaro hifashishijwe ikoranabuhanga n’ibindi.Ni umwe mu bize mu bijyanye n’ubuvuzi rusange muri Kaminuza ya Cairo yo mu Misiri, ayikomerezamo mu cyicyiro […]

You May Like

Breaking News