Abbé Bahala Jean Bosco wahoze ari umuhuzabikorwa wa gahunda ishinzwe kwambura intwaro imitwe yitwaje intwaro muri RDC no gusubiza mu buzima busanzwe abayihozemo, yatawe muri yombi akigera i Kampala.
Uyu mugabo yafatiwe ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Ndjili nyuma yo kuhagera akubutse i Kampala muri Uganda.
Aha i Kampala amakuru avuga ko yari yagiyeyo mu rwego rwo gushyikirana n’inyeshyamba zo mu mutwe wa M23 zimaze imyaka irenga ibiri zirwanira muri Kivu y’Amajyaruguru n’ingabo za Leta ya Congo (FARDC).
Kinshasa icyakora ihakana kuba yari yarohereje uyu mugabo gushyikirana na M23, ibyatumye ku wa Gatatu w’iki cyumweru Perezida Tshisekedi amwirukana ku mirimo.
Ku rundi ruhande ariko n’ubwo Congo ihakana kumwohereza muri iyo mishyikirano, umwe mu bakozi ba Perezidansi ya Uganda aheruka kwemeza ko iki gihugu giheruka kwakira imishyikirano y’impande zihanganye mu mirwano.
Umuvugizi wa Guverinoma ya RDC, Patrick Muyaya yaherukaga gutangaza ko Bahala yatangiye gukorwaho iperereza ndetse ko agomba gutanga ibisobanuro birambuye ku byo kujya kuganira na M23, umutwe Kinshasa yarahiye ko itazigera na rimwe ishyikirana na wo.