Mu gace ka Fizi mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, umutwe wa Maï Maï Yakutumba ukorera muri kariya gace, ukomeje kubangamira ituze ry’abaturage by’umwihariko abo mu bwoko bw’Abanyamurenge.
Nk’uko aba baturage babivuga, uyu mutwe witwaje intwaro washyizeho bariyeri ku mihanda ubabuza gutambuka kugirango habeho kugenzura neza utambuka uwariwe.
Ibintu byarushijeho kuba bibi nyuma y’uko muri aka gace hatowe Justin Bitakwira nk’umudepite uhagarariye ako gace, aho ngo yagiye abazengereza kugeza ubwo arimo gushishikariza uyu mutwe wa Mai Mai Yakutumba, kuva mu bihuru bakajya kwica Abanyamulenge.
Tumwe mu duce Mai Mai Yakutumba yashyizemo bariyeri, harimo Makabola, Munene, Swima, Milimba, Kadegu, Mukera, Nakatete, Ilambo, Chabula na Kanande.
Abaturage banyura muri utwo duce nibura bagomba kwishyura amafaranga 1.000 y’Abanyekongo, utayafite akagirirwa nabi.
Abaturage bavuga kandi ko Mai Mai yambura amafaranga abafite resitora, amahoteri n’amaduka utabyemeye bakamuhohotera.
Abatuye ibyo bice , bavuga ko kuva Justin Bitakwira yahabwa inshingano ibintu byahindutse cyane kuko yashyize Mai Mai imbere abashishikariza ubwicanyi by’umwihariko bwibanda ku Banyamulenge.
Abahagarariye umuryango w’ Abanyamulenge bakurikije amakuru menshi yatanzwe, bigaragara ko ngo Bitakwira arimo kubiba inzangano zirimo kuganisha kuri Jenoside yeruye.
Justin Bihona-Hayi Bitakwira asanzwe ari somambike wa Perezida Felix Tshisekedi, akaba azwi cyane mu gukwirakwiza imvugo z’urwango, n’amagambo ashaririye aganisha ku kurimbura Abatutsi muri RD Congo.
Can you be more specific about the content of your article? After reading it, I still have some doubts. Hope you can help me.
Your point of view caught my eye and was very interesting. Thanks. I have a question for you.
Your point of view caught my eye and was very interesting. Thanks. I have a question for you.
Thank you for your sharing. I am worried that I lack creative ideas. It is your article that makes me full of hope. Thank you. But, I have a question, can you help me?