DRC: Imfungwa 129 zapfuye zigerageza gutoroka gereza

2

Inzego z’Ubuyobozi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) zatangaje ko imfungwa zari muri gereza ya Makala 129 zapfuye 24 muri zo ziraswa mu cyico ubwo zageragezaga gutorokoa iyi gereza iri Murwa Mukuru Kinshasa.

Lukoo Shabani, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yavuze ko ku wa Mbere saa munani z’ijoro imfungwa zo muri iyo gereza zatwitse inzu ibikwamo amadosiye, ububiko bw’ibiribwa, n’aho bavurirwa.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara rinyuze  kuri X mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri, Minisitiri  Shabani Lukoo yavuze ko imfungwa zagerageje gutoroka mu gihe umuriro wagurumanaga bituma bamwe bapfa barashwe abandi barakomereka.

Yagize ati: “Umubare w’agateganyo w’apfuye ni 129, harimo 24 barashwe, abandi 59 na bo bakomeretse ndetse hari nibintu byangiritse cyane.”

Mu mavidewo ateye ubwoba yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga yumvikanagamo imiborogo y’abarimo bagurumana ndetse hari umuvundo wa benshi.

Ibi kandi byabaye Perezida wa Congo, Felix Tshisekedi, ari mu Bushinwa mu ruzinduko rw’akazi.

Gereza ya Makala ifite ubushobozi bwo kwakira  imfungwa 1.500 ariko ifungiwemo abari hagati  14.000 na 15.000, kandi abenshi muri bo  bategereje kuburanishwa, nk’uko raporo ya Amnesty International yabitangaje .

Mu  2017 na bwo  imfungwa zirenga 4000 zaratorotse nyuma  y’igitero cyagabwe n’abitwaje intwaro ari  nijoro.

About The Author

Gate of Wise

Gate of Wise empowers you to stay ahead in digital innovation with insightful and accurate news on AI, blockchain, and digital currencies. We also offer smart advertising solutions to seamlessly connect your brand with a tech-savvy and engaged audience.

2 thoughts on “DRC: Imfungwa 129 zapfuye zigerageza gutoroka gereza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Next Post

Gicumbi: Icuraburindi riracyari ryose nubwo ibikorwaremezo by'amashanyarazi bihari

Tue Sep 3 , 2024
Abaturage bo mu Murenge wa Byumba, Akarere ka Gicumbi, babangamiwe n’uko begerejwe umuriro w’amashanyarazi ariko bakaba bakiri mu icuraburindi kuko umuriro bafite utabasha no kujya muri telefoni cyangwa ngo ube wanakwatsa itara. Aba baturage bavuga ko iyo barebye muri mubazi (konteri) babona bafite umuriro ariko bajya kuwukoresha bikaba iby’ubusa kandi […]

You May Like

Breaking News