Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’umutwe wa M23, kuva kuri uyu wa Mbere tariki ya 22 Nyakanga batangiye ibiganiro by’ibanga bigamije guhosha amakimbirane amaze imyaka irenga ibiri hagati y’impande zombi.
Ni ibiganiro biri kubera i Kampala muri Uganda ku buhuza bwa Perezida Yoweri Kaguta Museveni na Uhuru Kenyatta wahoze ayobora Kenya, akanaba umuhuza mu bibazo bya Congo.
Mu babyitabiriye ku ruhande rwa M23 barimo Colonel René Abandi wahoze ari umuhuzabikorwa ushinzwe gushyira mu bikorwa amasezerano y’amahoro uyu M23 yari yarasinyanye na Leta ya Congo.
Colonel Abandi wanigeze kuba umuvugizi wa M23, i Kampala ari kumwe n’abarimo Lawrence Kanyuka usanzwe ari umuvugizi w’ishami rya Politiki rya M23.
Abandi ni Colonel Imani Nzenze uri mu basirikare bakuru ba M23 ndetse n’uwitwa Yannick Kisola.
Intumwa za Leta ya Congo ku rundi ruhande ziyobowe na Abbé Bahala Okw’Ibale Jean Bosco usanzwe ari umuhuzabikorwa wa gahunda ishinzwe kwambura intwaro imitwe yitwaje intwaro ndetse no gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abarwanyi bayo (P-DDRCS).
Uyu wahoze ari umuyobozi w’Inama Nkuru y’Itangazamakuru n’Itumanaho muri RDC, yajyanye i Kampala n’abarimo uwitwa Mutuale Malangu cyo kimwe na Okankwa Bukasa Anselme nk’uko bigaragazwa na ’Ordre de mission’ bahawe na Minisitiri w’Intebe wungirije wa RDC akanaba Minisitiri w’Ingabo ndetse n’abahoze ku rugamba.
Ni Ordre de mission igaragaza ko misiyo boherejwemo i Kampala igomba kumara iminsi itanu.
Kinshasa yatangiye ibiganiro rwihishwa na M23, mu gihe yari yararahiye ko nta biganiro izigera na rimwe igirana n’izi nyeshyamba ziyobowe na Gen Sultani Makenga.
Ibihugu birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bufaransa, U Bubiligi, u Bwongereza, Uganda yakiriye ibiganiro n’ibindi byinshi ku rundi ruhande byari bimaze igihe bibwira Leta ya RDC ko imishyikirano ari yo nzira yonyine yakemura amakimbirane amaze igihe abera mu burasirazuba bwa RDC.
Kugeza ubu hashize iminsi mike nta mirwano ihuza impande zombi nyuma y’agahenge k’iminsi 28 katangajwe na Amerika.
Ni agahenge Washington yatangaje nyuma y’iminsi mike inyeshyamba za M23 zigarurira uduce dutandukanye tw’intara ya Kivu y’Amajyaruguru, turimo nk’imijyi mito ya Kanyabayonga, Kaina, Kirumba ndetse n’uduce twinshi twa Teritwari ya Lubero.
One thought on “DRC: M23 na FARDC mu mishyikirano i Kampala”