Abarimo Corneille Nangaa wahoze ari umuyobozi w’ishyaka rya Alliance du Fleuve Congo ,Sutani Makenga , Willy Ngoma na Lawrence Kanyuka batangiye kuburanishwa kubirego bitandukanye byo guteza umutekano muke muri iki gihugu.
Abategetsi ba Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ejo ku wa gatatu batangiye kuburanisha Nangaa wahoze uyoboye ishyaka ryatsinzwe amatora y’umukuru w’igihugu ashize.
Nangaa ariko kubaranishwa ku cyaha cyo kuyobora ishyaka ritavuga rumwe na Leta rya Alliance du Fleuve Congo (AFC) risanzwe rinakorana n’umutwe w’inyeshyamba rya M23 nubwo magingo aya atari mu rukiko nyirizina .Urubanza rwe ruri kuburanishwa n’urukiko rwa gisirikare ruherereye mu murwa mukuru Kinshasa.
Muri 24 bari kubanishwa kuri ibi byaha ,5 bonyine nibo bagaragaye imbonankubone mu rukiko rwa gisirikare rwa Ndolo ruherereye i Kinshasa mu gihe abandi barimo Sutani Makenga, umukuru wa gisirikare wa M23 ,Bertrand Bisimwa ;umukuru w’ishami rya politike rya M23,Willy Ngoma; umuvugizi wa gisirikare wa M23,Lawrence Kanyuka ; umuvugizi wa M23 N’abandi baheruka kwinjira mu muhari AFC barimwo;Adam ChalweYannick Tshisola ,Jean-Jacques Mamba,Alumba Lukamba na Henrie Maggie batigeze bagaragara mu rukiko.
Umushinjacyaha umwe muri uru rukiko yabwiye BBC ko aba bakurikiranyweho n’ibi byaha biramutse bibahamye bahita bakatirwa igihano cy’urupfu nkuko amategeko abivuga ku byaha nk’ibi byo kugambanira igihugu ndetse no gukorana n’imitwe y’iterabwoba igamije guhungabanya igihugu.
Ibi bije nyuma y’uko ibi bihugu by’u Rwanda na Uganda bitahwemye gutungwa agatoki mu kuba bifasha umutwe witwaje intwaro w’inyeshyamba M23.