Drone za Ukraine zatwitse Ibigega bya Peteroli mu Burusiya

Indege z’intambara zitagira abapilote zikekwa kuba ari iz’igisirikare cya Ukraine zarashe ibigega bya peteroli mu karere ka Kursk mu Burusiya

aya makuru ayahamijwe n’umuyobozi wo mu Burusiya kuri iki cyumweru ,aho yashyize hanze amashusho yerekana ibirimi by’umuriro bizamuka mu kirere mu masaha ya mu gitondo .Ministeri y’ingabo y’Uburusiya yavuze ko yashoboye guhanura ebyiri muri izo ndege zo mu bwoko bwa drone zari zagabye igitero mu karere ka Kursk gahana imbibi n’igihugu cya Ukraine.

Leta ya Kiev ifata ibikorwa remezo bya peteroli nk’ahantu h’ingenzi ho kugabwaho ibitero mu buryo bwo guca intege uburusiya ndetse no mu rwego rwa gisirikare bityo ikaba yaratangiye kugaba ibitero nk’ibi ku burusiya mu ntangiriro z’uyu mwaka aho iri gukoresha indege zitagira abapilote zo mu bwoko bwa drones zirasa kure ku intego ziri imbere mu Burusiya.

Aleksei Smirnov ,Guverineri w’intara ya Kursk, yanditse ku rubuga rwa Telegram ko ibigega bitatu bya lisanzi byafashwe n’inkongi y’imuriro iturutse ko ku gigasu cyarashwe n’indege yo mu bwoko bwa drone.Yavuze ko abazimya umuriro bashoboye guhita bazimye ikigega cya mbere bari bagikomeje kugerageza kuzimya ibindi bibiri igihe yandikaga ubwo butumwa.

Aleksei yavuze ko abantu 82 n’ubikoresho 32 bizimya umuriro byari byifashishijwe kuzimya iyo nkongi. Yanavuze ko icyo gitero kandi cyangije amazu atuwemo muri ako karere

Ukrayinska Pravda, ni Ikinyamakuru cyandikirwa muri Ukraine ejo cyatangaje ko Ukriane idasiba kugaba ibitero ku nganda ziyungurura peteroli n’ibigo bya gisirikare mu Burusiya. Cyavuze ko imwe mu ndege zayo zo mu bwoko bwa drone iheruka kurasa ikigo kiyungurura peteroli mu karere ka Ryazan mu Burusiya

About The Author

Gate of Wise

Gate of Wise empowers you to stay ahead in digital innovation with insightful and accurate news on AI, blockchain, and digital currencies. We also offer smart advertising solutions to seamlessly connect your brand with a tech-savvy and engaged audience.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Next Post

Venezuela: amajwi yagateganyo arashyira imbere Nicolás Maduro gusa ntabwo biri kuvugwaho rumwe

Mon Jul 29 , 2024
Perezida Nicolás Maduro yatsinze byagateganyo amatora ya perezida wa Venezuela, nk’uko ibisubizo by’ibigice byatangajwe na Komisiyo y’amatora yo muri iki gihugu bibyerekana. Elvis Amoroso uyobora inama y’igihugu y’amatora (CNE), akaba n’umufasha wa hafi wa Bwana Maduro yavuze ko amajwi 80% yabazwe, Perezida Maduro yagize amajwi 51%, ugereranije na 44% yabonywe […]

You May Like

Breaking News