Ecobank Rwanda yinjiye mu bufatanye na RTN butuma igera mu gihugu hose

2

Ubuyobozi bwa Ecobank Rwanda bwatangaje ko bwinjiye mu bufatanye n’ikigo gitanga serivisi z’ikoranabuhanga gifite abagihagarariye mu bice bitandukanye by’igihugu, bikazatuma bose bashobora guha serivisi z’iyi banki abantu bo mu bice bitandukanye zisanzwe zitageramo.

Ubu bufatanye bwatangajwe ku mugaragaro kuri uyu wa Gatanu tariki 23 Kanama 2024.

Umuyobozi Mukuru wa Ecobank Rwanda, Carine Umutoni yatangaje ko bahisemo gukorana na Rwanda Telecentre Network (RTN) ifite abayihagarariye mu bice bitandukanye by’igihugu, kugira ngo bashobore kugera ku bantu bose.

Ati “Twahisemo kugirana ubufatanye na RTN kubera uburyo iri ahantu hose mu gihugu, kandi uyu munsi twifashishije ikoranabuhanga twizera ko dushobora gutanga serivisi zacu za banki binyuze muri RTN kugira ngo tugere ku batagerwaho na serivisi za banki, tukabaha serivisi izo ari zo zose bakenera.”

Yakomeje agira ati “Serivisi zacu zizajya zitangwa n’abahagarariye RTN, zirimo gufungura konti, kubitsa, kubikuza, kohererezanya amafaranga hagati y’abantu mu bihugu bitandukanye muri Afurika bakoresheje Rapid Transfer, kwishyura imisoro, gushyira amafaranga ku ikarita ya Prepaid n’ibindi byinshi.

Umutoni yavuze ko iyi ari intambwe ikomeye bateye mu guteza imbere ubukungu bwifashishije ikoranabuhanga.

Umuyobozi mukuru wa Rwanda Telecentre Network, Paul Barera, yavuze ko bafite aba ajenti barenga ibihumbi bitatu mu gihugu kandi 70% bakaba babarizwa mu ntara, bigaragaza gahunda yo kwegereza serivisi z’imari ingeri zose z’abaturage.

Yavuze ko bakoze urubuga ‘Iteme’ ruhuza serivisi zose za banki zitandukanye cyangwa n’izindi bigo ku buryo umu –agent wa RTN akoresha konti imwe atiriwe ahangayika.

Barera yashimiye Ecobank Rwanda yabafashije mu gutunganya iyi nzira yo gutangira gutanga serivisi za banki binyuze ku ikoranabuhanga ( Iteme).

Ecobank ni banki nyafurika ifite umwihariko udasanzwe ku bijyanye no kugeza ku bakiriya bayo serivisi nziza zitandukanye cyane cyane iz’ikoranabuhanga.

Ecobank ubu ikorera mu bihugu 33 bya Afurika birimo u Rwanda, Uganda, u Burundi, Kenya, Tanzania, Guinea-Bissau, Sierra Leone, Liberia, Côte d’Ivoire, Burkina Faso, Ghana, Togo, Bénin, Niger, Nigeria, Cameroun, Chad, Guinée équatoriale na Sao Tomé-et-Principe. Iyi banki inakorera muri Gabon, Congo Brazzaville, Centrafrique, Sudani y’Epfo, RDC, Sénégal, Zambia, Malawi, Zimbabwe, Cape Vert, Guinea, Mali, Gambia na Mozambique.

Inafite ibiro biyihagarariye muri Ethiopia (Addis Ababa), Afurika y’epfo (Johannesburg), u Bushinwa ( Beijing), u Bwongereza (London) n’i Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, ikanakorera mu Bufuransa ( mu mujyi wa Paris).

About The Author

Gate of Wise

Gate of Wise empowers you to stay ahead in digital innovation with insightful and accurate news on AI, blockchain, and digital currencies. We also offer smart advertising solutions to seamlessly connect your brand with a tech-savvy and engaged audience.

2 thoughts on “Ecobank Rwanda yinjiye mu bufatanye na RTN butuma igera mu gihugu hose

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Next Post

Bien-Aimé yakomoje ku nzozi yahoranye zo gukorana indirimbo n'Umunyarwanda.

Tue Aug 27 , 2024
Umuhanzi wo muri Kenya Bien-Aimé uri i Kigali, yavuze uko yiyumva iyo ari mu Rwanda, ahishura n’inzozi yahoze arota zo gukorana n’umuhanzi wo mu Rwanda, ari nako yavuze imyato Bruce Melodie Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 27 Kanama 2024, nibwo umuhanzi ukomoka mu gihugu cya Kenya Bien-Aimé Baraza wamamaye […]

You May Like

Breaking News