Elon Musk agiye gusekurana na Perezida wa Venezuela.

Umuherwe Elon Musk yemeye guhurira mu murwano na Perezida wa Venezuela Nicolas Maduro kugira ngo barangize ibibazo bafitanye nk’abagabo.

Umuherwe wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Elon Musk yemeye guhura na Perezida Maduro bakarwana bakarangiza ibibazo byabo nyuma yo kumara iminsi baterana amagambo.

Byose byatangiye ku Cyumweru cyashize ubwo Komisiyo y’Igihugu y’amatora muri Venezuela yatangazaga ko Perezida Maduro yegukanye amatora ariko bigahita bikurikirwa n’imyigaragambyo ya rubanda.

Elon Musk yahise ajya ku rukuta rwe rwa X avuga ko Maduro ari umunyagitugu, ati ” Ikimwaro ku munyagitugu Maduro.”

Ku wa Mbere w’iki cyumweru Perezida Maduro akibita mu gutwi, yagiye kuri televiziyo y’Igihugu abaza Musk niba ashaka kurwana, amusaba ko barwana kuko we nta bwoba afite.

Ati “Ushaka kurwana? Reka tubikore. Elon Musk nditeguye. Nta bwoba ngufitiye Elon Musk. Reka turwane niba ubishaka.”

Ku wa Gatatu Elon Musk nawe ntiyaripfanye, kuko yahise avuga ko yiteguye kurwana na Maduro. Ati “Ndabyemeye. nitsinda uzegura ku butegetsi bwa Venezuela nk’umunyagitugu. Nutsinda, nzakujyana kuri Mars ku buntu”.

Elon Musk akaba asanzwe afite ikigo cya SpaceX gikora ubushakashatsi ku by’isanzure n’ibindi binyuranye, bakaba bafite n’imishinga yo kujyana ikiremwamuntu ku mubumbe wa Mars, ari na yo mpamvu yemereye Maduro kumujyana ku buntu mu gihe yaba amutsinze.

About The Author

Gate Media

Gate of Wise empowers you to stay ahead in digital innovation with insightful and accurate news on AI, blockchain, and digital currencies. We also offer smart advertising solutions to seamlessly connect your brand with a tech-savvy and engaged audience.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Next Post

Spyro yasabye ibyamamare kutaryumaho.

Fri Aug 2 , 2024
Umuhanzi wo mu gihugu cya Nigeria, Spyro yasabye ibyamamare kutaruca ngo barumire ku bibaza by’imvururu zishingiye ku bukungu zikomeje kubera icyo gihugu. Umuhanzi wo muri Nigeria Oludipe Oluwasanmi David, uzwi cyane ku izina rya Spyro, yasabye ko iki gihugu cyaba gihagaritse imyidagaduro.Ku wa Kane, Spyro yavuze ibyo mu gihe imyigaragambyo […]

You May Like

Breaking News