Rutahizamu Emmanuel Okwi wari umaze iminsi mu biganiro na Kiyovu Sports yerekanwe nk’umukinnyi mushya wa AS Kigali asinya amasezerano y’umwaka.
Uyu Munya-Uganda umaze icyumweru mu Rwanda yari yaje mu biganiro bya nyuma na Kiyovu Sports ariko byarangiye ayiteye umugongo yerekeza mu Ikipe y’Umujyi.
Okwi yakiniye kiyovu Sports mu mwaka w’imikino wa 2021/22 ndetse yanyuze mu makipe menshi muri Afurika arimo Villa SC, Simba SC, Etoile du Sahel n’andi menshi.
Nyuma yo kuva muri Kiyovu yerekeje muri Al Zawraa na Erbil zo muri Iraq.
Okwi yiyongereye ku bandi bakinnyi iyi Kipe y’Umujyi yaguze nka Nkubana Marc, Hakizimana Felicien, Rwabuhihi Placide, Onyeabor Frankin, Aboubakar Saidi, Nshimiyimana Tharcisse, Ngendahimana Eric n’abandi.
AS Kigalli izatangira ya Shampiyona ya 2024/25 ikina na Kiyovu Sports ku wa 21 Kanama 2024 saa cyenda kuri Kigali Pele Stadium.