Ahagana saa cyenda n’igice zo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 4 Nzeri 2024, ni bwo inyubako iraramo abanyeshuri b’abahungu (dortoire) mu Ishuri Ryisumbuye ryitiriwe Mutagatifu Bernadette Kamonyi (ES SB Kamonyi), yafashwe n’inkongi y’umuriro irashya irakongoka.
Umwe mu bakozi ba Kiliziya Gatolika Paruwasi ya Kamonyi, iri shuri ryegereye watabaye yabwiye Itangazamakuru ko iyi nyubako yatangiye gushya.
Ati: “Mu byukuri twatabajwe saa cyenda n’igice, dusanga inyubako yatangiye kugurumana, ku buryo ari ibitanda na matera byose byahiye birakongoka ndetse n’ibisenge bivaho”.
Akomeza avuga ko imodoka ebyiri za Polisi y’u Rwanda zahageze saa kumi n’igice z’uyu mugoroba inyubako imaze isaha irenga ku buryo nta kintu na kimwe cyigeze kiramurwa.
Ati: “Icyakora ubu imodoka za Polisi ebyiri zihageze inzu imaze isaha igurumana ubu ziri kuzimya, nubwo urebye nta kintu na kimwe kiri buramirwe kuko byose byahiye.”
Uyu mukozi wa Kiliziya kuri Paruwasi ya Kamonyi, avuga ko iri shuri rihuye n’igihombo kinini kuko iyi nzu yararagamo abanyeshuri bagera kuri 400, bivuze ko ibitanda na matela byafashwe n’inkongi.
Ati: “Rwose iri shuri rirahombye igihombo kinini, ibaze ko hararagamo abanyeshuri bagera kuri 400, umva nawe matela n’ibitanda bihiye agaciro bifite, ikibabaje kurushaho ibi byago bikaba bibaye itangira ry’amashuri ryageze.”
Ubuyobizi bw’iri shuri ryitiriwe Mutagatifu Bernadette Kamonyi ntacyo bwavuze ko ibyatikiriye muri iyi nyubako bifite agaciro ka miliyoni zisaga 160 z’amafaranga y’u Rwanda.
Mugiraneza Martha Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gacurabwenge, avuga ko ibi byago babimenye baratabara ubu Polisi ngo yamaze kuzimya umuriro.
Ati: “Icya mbere turihanganisha ubuyobozi bw’ishuri rya Mutagatifu Bernadette Kamonyi, ariko nyuma yo kudutabaza twatabaye ndetse turashimira na Polise yadufashije kuzimya iyi nkongi.”
Mugiraneza akomeza avuga ko ubu igikurikiraho ari ugukomeza kuba hafi iri shuri kugira ngo hashakishwe uburyo bwo kubona aho abanyeshuri bazarara na cyane ko hasigaye iminsi mike.
Thanks for sharing. I read many of your blog posts, cool, your blog is very good.
I don’t think the title of your article matches the content lol. Just kidding, mainly because I had some doubts after reading the article.