Ese gusomana biryohera abafite iminwa minini cyangwa imito ?

2

Muri iyi nkuru turaguha ubusobanuro bwimbitse twifashishije ibindi binyamakuru bitandukanye byanditse kuri iyi ngingo.Bamwe bavuga ko ingano y’iminwa igira uruhare mu kuryoshya igikorwa cyo gusomana ariko se  niko kuri ?

Iminwa ya muntu ikozwe mu buryo irimo udutsi duto dukurura amakuru y’uyikozeho , tukayajyana maze ayo makuru akaba ashobora guteza rukuruzi ‘Pressure’ ku rundi ruhande.Abahanga bavuga ko iki gikorwa kibera mu bwonko aho usomwe ageraho akaba atakibasha kumenya ibimukorerwaho cyangwa we ibyo arimo gukora uwo mwanya kubera yamakuru yatwawe.

Kuba ingano y’iminwa yagira uruhare mu kuryoshya igikorwa, ntabwo ari cyo kintu cyashingirwaho hemezwa ko ari ukuri koko.

Abahanga bavuga ko iminwa minini ishobora gutuma abasomana boroherwa n’igikorwa kubera ko ishobora kuba igeraho hose ku ya mugenzi we, bikongera ingano y’uburyohe n’ububobere na rukuruzi hagati yabo ikazamuka cyane.

Iminwa mito , mu gikorwa cyo gusomana , ishobora gutuma uri mu gikorwa abyitaho cyane bikaba byaba byiza kuri bo bombi. Abahanga bavuga ko iminwa mito nayo ifasha cyane muri iki gikorwa ariko bitewe nabanyiri gukora icyo gikorwa.

ESE NI IRIHE BANGA RYO GUSOMANA NEZA ?

Mu by’ukuri icyo twababwira ni uko igikorwa cyo gusomana kitaryoshywa n’ingano y’iminwa y’abakirimo ahubwo kiryoshywa nabanyiri ubwite binyuze mu buryo bakundana, buri wese yiyeguriye mugenzi we,  n’uburyo bahuza amarangamutima.Gusomana kwiza guhera cyane cyane ku buryo biyemeze kujya mu gikorwa n’ingano y’urukundo umwe afitiye undi.

Ibyo musabwa gukora;

  • Ita cyane ku buryo uhumeka.
  • Ruhuka utuze umutima.
  • Koresha Tekenike zitandukanye.
  • Hanyuma muganire.

Gusa muzirikane ko ikintu gituma abantu bari mu gikorwa cyo gusomana banyurwa na cyo ari urukundo bafitanye, umunezero uri hagati yabo n’uburyo bahana agaciro mu rugendo rwabo rw’ubuzima kuko na byo biba ingenzi cyane mu gupima ibyishimo byabo.

Urukundo ntabwo rupimirwa mu gusomana hagati y’abakundana na cyane ko uwo wakunze utamwangira ko atagusomye.

About The Author

Gate of Wise

Gate of Wise empowers you to stay ahead in digital innovation with insightful and accurate news on AI, blockchain, and digital currencies. We also offer smart advertising solutions to seamlessly connect your brand with a tech-savvy and engaged audience.

2 thoughts on “Ese gusomana biryohera abafite iminwa minini cyangwa imito ?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Next Post

Sudan: Imirwano hagati y'ingabo za Leta n'abarwanyi ba RSF irasatira umurwa mukuru

Mon Sep 9 , 2024
Abaturage batuye mu mijyi yegereye umurwa mukuru wa Sudani, Khartoum, bakomeje guhunga ku bwinshi kubera imirwano ikaze hagati y’ingabo za leta n’iz’umutwe wa Rapid Support Forces, RSF, zirwanya ubutegetsi. Guhera mu kwezi kwa Kane umwaka ushize, ingabo za leta ziyobowe na Abdel Fattah al-Burhan, ziri mu ntambara n’abarwanyi ba RSF […]

You May Like

Breaking News