Yolo The Queen yibajije icyo kumenyekana ku muntu byaba bimaze mu gihe Imana yaba itazi izina rye. Anyuze ku mbuga nkoranyambaga ze, Yolo The Queen yibajije icyo umuntu ashobora kumaza ubwamamare bwa hano ku Isi mu gihe mu Ijuru baba badafite izina rya Nyiri kwamamara.
Muri ubu butumwa yanyujije kuri Konti ye ya Instagram ahashyirwa ubutumwa bumara amasaha 24, yagize ati:”Ni akahe kamaro ko kwamamara hano ku Isi mu gihe Ijuru ritazi izina ryawe ? ”
Iki kibazo cya Yolo The Queen cyerekeza ku ijambo ry’Imana n’ubushake bwayo kubo yaremye, kije gisubiza abakunze kwibaza impamvu atajya yigaragaraza ndetse n’abavuga ko atabaho ahubwo ko ari amafoto y’umuntu runaka yahisemo gukoreshwa no kwiyitirira.
Mu minsi yashize ubwo yashyiraga ubutumwa kuri ‘Instagram story’ ye agasaba abamukurikira kugira icyo bamubaza, yaje kongera guhishura ko ibyo kwiyerekana kuri we ari nk’inzozi kuko ngo abona nta mumaro waba urimo.
Yolo The Queen kandi yavugishije abakoresha imbuga nkoranyambaga cyane na none ubwo yashyiraga hanze ifoto y’uruhinja, bagatangira kuvuga ko yabyaye ndetse nawe akaza kubyemeza ubwo yavugaga ko yabyaye umwana mwiza icyakora akirinda gutangaza ise w’uwo mwana.
Nta gushidikanya ko wowe uri gusoma iyi nkuru, muri wowe hashobora kuba harimo ko Yolo The Queen nta w’ubaho mu gihe utari wa mubona akorana ibiganiro n’abanyamakuru batandukanye nk’uko abandi babigenza.
Yolo The Queen aramutse atabaho akaba ari undi muntu wiyitiriye imyirondoro y’undi, nta gushidikanya ko Isi yazarinda irangira ntawe umubonye ahubwo akaba ashobora kuzacika intege agahagarika gushyira amafoto n’andi makuru ndetse nawe imbuga nkoranyambaga aka ari ntacyo zazagira zimumarira uretse gushyira ibintu gusa.
Thanks for sharing. I read many of your blog posts, cool, your blog is very good. https://www.binance.com/fr-AF/register?ref=JHQQKNKN