Kumagara mu gitsina ari nabyo bakunze kwita kuba mukagatare, ni ikibazo gikunze kuba ku bagore n’abakobwa mu buzima bwabo gusa bikaba akarusho iyo ageze mu gihe cyo gucura.
Nubwo rero bamwe bajya bibeshya ko ibi bidakira, nyamara kandi iki ni ikibazo gishobora gukira iyo ubikurikiranye ndetse ugakoresha neza inama n’imiti uhawe.
Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibiranga kuba mukagatare, ikibitera ndetse n’uko bivurwa.
- Ibimenyetso
Abagore benshi bagaragaza ibimenyetso byo kuba mukagatare mu gihe runaka, bitari buri gihe, nko mu gihe cy’imibonano, mu gihe abandi babihorana. Uretse kuma mu gitsina ibindi bimenyetso harimo:
- Uburyaryate mu gitsina, kwishimagura no kokera
- Kubangamirwa no kubabara mu gukora imibonano
- Kudashyukwa no kutarangiza
- Igitsina kinyunyutse ndetse cyijimye ukuntu
- Kugabanyuka k’umwenge w’igitsina
- Kutishimira imibonano
- Gushaka kunyara kenshi birenze ibisanzwe
- Guhora urwaye ubwandu bw’umuyoboro w’inkari
- Impamvu zitera kuba mukagatare
Ku bagore bose impamvu ntiziba zimwe gusa iba ari imwe cyangwa nyinshi mu zikurikira
- Gucura:iyo umugore ageze mu myaka yo gucura umusemburo wa estrogen uragabanyuka bikaba byatera guhora yumye mu gitsina
- Konsa cyangwa kubyara:aha naho urugero rwa estrogen rushobora kugabanyuka bikaba byatera kuma mu gitsina uretse ko byo bigera aho bikijyana
- Kutitegura mbere y’imibonano:imibonano y’agahato, kuba ufite ubwoba, kuba utishimiye uwo muyikorana, kuba utateguwe bihagije, kuba ufite umutima uhagaze nabyo bishobora gutuma mu gitsina huma nubwo waba usanzwe woroshye
- Imiti imwe yo kuboneza urubyaro:akenshi ibinini bivanze (bizwi nka confiance cyangwa microgynon), ndetse n’urushinge rw’amezi atatu (ruzwi nka DepoProvera) bishobora nabyo gutuma mu gitsina huma, nubwo atari ku bagore bose
- Imiti ya kanseri:imiti imwe ya kanseri gushiririza aharwaye kanseri ku bice by’imyanya myibarukiro nabyo ni bimwe mu bitera kumagara mu gitsina.
Si ibyo gusa kuko n’uburwayi runaka bushobora gutera kuma mu gitsina, nka diyabete ndetse n’izindi ndwara zituma ubudahangarwa bw’umubiri bugabanyuka.
- Icyo wakora mu gihe wuma mu gitsina
Mu gihe wuma mu gitsina, hari uburyo bunyuranye ushobora gukoresha kugirango wongere ugire ububobere buhagije
Ubwa mbere banza urebe neza ikibigutera; niba ari impamvu yakurwaho uyikureho. Niba itakurwaho niho uzitabaza bumwe mu buryo bukurikira
- Kunywa amazi ahagije. Ubusanzwe amazi uko aba menshi mu mubiri bigaragarira ahantu hose, ndetse bizanagarira mu koroha no kugira ububobere.
- Kurya concombre na watermelon Izi mbuto zizwiho kongera amazi muri rusange mu mubiri. By’akarusho kuzirya byongerera ububobere abagore n’abakobwa
- Amavuta asigwa.Aya ni amavuta asigwa mu mwinjiro w’igitsina cy’umugore mbere y’imibonano cyangwa agasigwa ku gitsina cy’umugabo. Aya mavuta agufasha koroha bityo ntubabare mu gihe cy’imibonano. Gusa aya mavuta atanga ububobere bw’ako kanya. Aya mavuta aboneka mu mazina atandukanye bitewe n’inganda ziyakora, nugera muri farumasi bazakwereka atandukanye.
- Estrogen isigwa mu gitsina.Nkuko twabibonye igabanyuka rya estrogen ni rimwe mu bitera kugabanyuka k’ububobere. Kwa muganga bashobora kukwandikira umuti urimo estrogen usigwa mu gitsina cyangwa se ibinini bya estrogen bishyirwa mu gitsina. Gusa iyi miti yo ntikora ako kanya ariko yo inyungu zayo zimara igihe kurenza ariya mavuta yandi
- HRT (Hormone Replacement Therapy). Iyi ni imiti ikoreshwa ku bagore batangiye gucura ikaba imiti ikoreshwa mu gusimbura imisemburo igenda igabanyuka. Ishobora kuba ibinini cyangwa amavuta. Gusa si byiza kuba wakoresha ubu buryo mu gihe utaracura.
Source: www.acog.org