Isi iri ku muvuduko wo ku rwego rwo hejuru ku buryo umunsi ku munsi abantu bari gukora ibikorwa biborohereza ubuzima, ndetse no kwihutisha ibikorwa by’ikiremwa muntu mu buzima bwa buri munsi.

Bijya gutangira ikiremwa muntu cyavumbuye umuriro, umuntu atangira kujya arya ibiryo yokeje, yatetse ibyo bihita bimutandukanya n’izindi nyamaswa zo zakomeje kurisha ibyatsi ndetse zikarya nibyo zitatetse, gusa ikigaragara cyo nazo zaje gukunda ubwo buvumbuzi bw’umuntu kuko zatangiye kujya zimwiyegereza nawe birangira ahisemo zimwe akajya azirya, kandi ibyo rwose ntibimuteranye n’inyamaswa yiyororeye.
Nyuma y’umuriro reka twiyizire mu myaka ya 400 mbere ya Yesu, umuntu yongeye gukora agashya avumbura zahabu. Zahabu yambere yavumbuwe muri Mesopotamia, ubu ni muri Iraq y’ubu. Zahabu yahinduye byinshi ku buzima bw’ikiremwamuntu kugeza no kubyuma by’ikoranabuhanga birimo Mudasobwa, Telephone, abandi bazikoramo imitako ariko byose bigamije gushimisha ikiremwamuntu no kucyorohereza ubuzima. Ubu waganira na mugenzi wawe iri mu birometero amagana kandi mutari kumwe.
Reka tugere ku kibazo cyacu, kuri ubu ubwenge buhangano (Artificial Intelligence) buri kugenda bwigarura isi mu bikorwa bitandukanye, haba mu bwikorezi, mu buvuzi, mu buhinzi no mu bworozi ubu bwenge buri kugenda bubyigarurira.
Muri ubu bwenge hakubiyemo n’utwuma duto dushyirwa mu mubiri tukoroshya ubuzima.
Utwuma duto twa microchip ni utwuma duto twitwa integrated circuits, tugenewe gukoreshwa mu bikorwa bitandukanye, cyane cyane mu kumenyekanisha umuntu no gukurikirana ubuzima. Izi chips ziba zifite ubunini buto cyane, akenshi zishyirwa munsi y’uruhu, cyane cyane mu kuboko cyangwa mu gice cy’ukuboko.
Microchip ifite ubunini bwa milimetero 12x milimetero, ikubiyemo antenna yo gukorana n’indi mashini, microprocessor, na memory yo kubika amakuru.
Zimwe muri izi chips zifashisha inductive coupling, zikoresha ingufu zituruka ku mashini asoma amakuru. Andi makuru akomeye ashobora kugira batteries zubatswe muri zo kugira ngo zikorane igihe kirekire.
Chips zishobora kubika nimero zihariye zo kumenyekanisha, amateka y’ubuzima, cyangwa amakuru y’inyungu. Amakuru akenshi abikwa mu buryo bwo kuyarinda kugira ngo yizerwe.
Bamwe mu baturage bo hirya no hino mu gihugu baganiriye n’umunyamakuru wa GATEOFWISE batifuje ko amazina ye atangazwa umwe muri bo wari umaze kumva uko ubwenge buhangano bworoshya ubuzima yagize ati: “Ahubwo Al ndumva yaba Ari umuti. Nzayikoraho ubushakashatsi menye byinshi kubiyerekeyeho”
Sanyu Namubiru Rebeka utuye mu mugi wa Kigali yagize ati: “Ntabwo nabyemera. Impamvu ntabyemera ni uko ubwenge Imana yampaye bumpagije, ikindi kandi nibwirako uriya atari umugambi w’Imana ahubwo ni uwa satani nkuko babantu bubatse umunara wa Babel ngo bagere aho Imana iba. Ni ko n’abahanga b’isi bashaka gukora ibirenze mu buryo bwo kwerekana ko ntacyo batageraho ni nacyo cyerekezo cy’isi yo muri 2070, kandi iyo si ijambo ry’Imana riyigereranya na Babuloni ikomeye nyina w’ibizira byo mu isi, ndetse ubwoko bw’Imana bukaburirwa ngo: “Bwoko bwanjye nimuwusohokemo (uwomurwa wa babuloni)”
Imashini za microchip ni ikintu kigezweho mu ikoranabuhanga, zifite imikoreshereze ishobora guhindura uburyo bwo kumenyekanisha, gukurikirana ubuzima, no gukora ibikorwa bya buri munsi. Gukemura ibibazo by’ubwenge no kwemeza ikizere cy’abaturage, bizaba ingenzi ku buryo bwo kwakira no guhuza izi chips mu muryango. Gusa abafite impungenge bagaragaza ko uwazigushyizemo aba agufiteho ububasha kuko aba ashobora kumenya icyo utekereza. Uwanze ko bazimushyiramo nawe ubuzima buzamugora cyane.
Murakoze David kukiganiro cyiza. Igitecyerezo cyanjye nuko uwanze ko bamushyiramo microchip ubuzima ntibuzamugora kuko azaba yumviye umutima-nama we kandi azabaho nkuko yari asanzwe abaho,nonese bimaziki kubaho hari abazi ibyo utecyereza byose,ugira plan bakaba bayimenye ,bakagira contrôle k’ubuzima bwawe uko bashaka,ibyo hari izindingaruka bizateza m’ubuzima bw’abantu .
Ikoranabuhanga niryiza cyane kuko turyungukiramo byinshi arko aho gushyirwamo microchip nagura robot ikajya imfasha mukazi .