Minisitiri w’intebe wa Ethiopia, Dr Abiy Ahmed Ali, yaburiye umuntu uwo ari we wese uteganya gutera igihugu cye ko akwiye “gutekereza inshuro 10” mbere yo kubikora, avuga ko igitero icyo ari cyo cyose cyasubizwa inyuma.
Abiy yabivugiye mu ijambo ryatambutse kuri televiziyo ryijyanye no kwizihiza umunsi w’ubusugire bwa Ethiopia.
Abiy usanzwe ari Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo za Ethiopia yavuze ko iki gihugu nta bushake gifite bwo guteza intambara, gusa atanga umuburo w’uko “abari kure no hafi bakwiye kumenya ko ubusanzwe dukoza isoni tukanasubiza inyuma abatinyutse kugerageza kudutera”.
Yunzemo ati: “Uwo ari we wese ushaka gutera Ethiopia akwiye gutekereza atari inshuro imwe gusa ahubwo inshuro 10, kuko ikintu kimwe gikomeye twebwe Abanya-Ethiopia tuzi ni ukwirwanaho.”
Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia ntiyavuze mu izina igihugu yaburiraga, gusa yatangaje ariya magambo mu gihe umwuka mubi ukomeje gututumba hagati ya Ethiopia n’ibihugu bya Misiri na Somalia bituranye na yo.
Umwuka warushijeho kuba mubi hagati y’ibi bihugu bitatu nyuma y’amasezerano y’ubufatanye mu bya gisirikare Misiri iheruka gusinyana na Somalia.
Ni amasezerano byitezwe ko agomba gusiga mu gihe cya vuba Misiri yohereje ingabo zayo, intwaro ndetse n’amasasu muri Somalia, ikindi ibihugu byombi bikaba biri guteganya gukora imyitozo ihuriweho y’ingabo zabyo zirwanira ku butaka, mu mazi ndetse no mu kirere.
Amasezerano ya Somalia na Misiri yarakaje cyane Ethiopia isanzwe idacana uwaka n’iki gihugu, kubera urugomero rwa Grand Ethiopian Renaissance.
Misiri yakunze kujya yitambika umushinga wo kubaka uru rugomero rw’amashanyarazi, bijyanye no kuba iwufata nk’ushobora kugabanya amazi y’uruzi rwa Nil ayinjiramo bikagira ingaruka mbi ku baturage barenga miliyoni 100 bayituye.
Ethiopia icyakora kuri ubu igeze kure umushinga wo kubaka ruriya rugomero rwitezweho kuyiha umuriro mwinshi w’amashanyarazi.
Iki gihugu ku rundi ruhande kimaze igihe kirebana ay’ingwe na Somalia, nyuma y’amasezerano cyasinyanye na Somaliland abanya-Somalia bagifata nk’intara y’igihugu cyabo.
Somaliland imaze imyaka irenga 30 isa n’iyiyomoye kuri Somalia, gusa yaba Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe cyangwa uw’Abibumbye nta n’umwe urayemeza nka Leta yigenga.
Amasezerano Somaliland yasinyanye na Ethiopia mu rwego rwo kuyorohereza kugera ku nyanja y’Abahinde yarakaje cyane Mogadishu, inamenyesha Addis Ababa ko ashobora gutuma yirukana ingabo zibarirwa mu 10,000 zayo ziri muri Somalia aho zagiye mu butumwa bw’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe bwo kurwanya Al Shabaab.
Mu gihe Misiri na yo iteganya kohereza ingabo muri Somalia, kuri ubu ntibiramenyekana niba izi ngabo zaba zigiye gusimburayo iza Ethiopia bigoye kuba zahafa.
Kuri ubu kandi hari impungenge z’uko nanone ingabo za Misiri zakorana n’iza Ethiopia ibihugu ziturukamo zidacana uwaka.
Nyuma y’amasezerano y’ubufatanye ya Misiri na Somalia, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Ethiopia yasohoye itangazo ivuga ko idashobora “guceceka nyamara ibindi bihugu bikomeje gufata ingamba zo guhungabanya umutekano w’akarere”.
Umwuka ukomeje kuba mubi mu karere mu gihe ibiganiro byo gucubya umwuka mubi wa Ethiopia na Somalia ibihugu byombi byari byahurijwemo na Turkiye nta musaruro byigeze bitanga.
Ni Turkiye icyakora ivuga ko igifite icyizere cy’uko ibihugu byombi bizumvikana.
Perezida Sheikh Hassan Mohamud wa Somalia aheruka gutangaza ko igihugu cye cyiteguye kujya mu bufatanye na Ethiopia, gusa avuga ko ibi bizagerwaho ari uko Addis Ababa yubashye ubusugire bw’igihugu cye kandi ikubahiriza amategeko mpuzamahanga.
Thanks for sharing. I read many of your blog posts, cool, your blog is very good. https://accounts.binance.com/hu/register-person?ref=FIHEGIZ8