Mu gihe Ikipe ya Mukura Victory Sports yari yemeye guhindura amasaha izakiniraho na Rayon Sports, akaba saa Kumi n’Ebyiri aho kuba saa Cyenda izaberaho umukino wa Super Coupe hagati ya APR FC na Police FC ku wa Gatandatu, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryayimenyesheje ko na byo bidashoboka.
ku wa Mbere ni bwo Mukura VS yasabye kwakira umukino wa gicuti izahuramo na Rayon Sports, ariko FERWAFA iyibwira ko uwo mukino uzasoza ibirori bya “Mukura Day” byo kumurika imyambaro mishya n’abakinnyi bashya bazifashishwa mu mwaka w’imikino wa 2024/25 utabera umunsi umwe na Super Coupe ihuza ikipe yatwaye Shampiyona n’iyatwaye Igikombe cy’Amahoro.
Ibi byakuruye impaka nyinshi mu bakunzi b’umupira w’amaguru n’ibiganiro hagati y’impande zombi aho mu byari byitezwe ku wa Gatatu harimo kuba amasaha y’ibyo bikorwa byombi yanyuranywa, hakagira ikiba ku mugoroba saa Kumi n’Ebyiri.
Ku gicamunsi cyo ku wa Gatatu, FERWAFA yashyize hanze ibiciro byo kwinjira ku mukino wayo wa Super Coupe saa Cyenda, aho icyari gitegerejwe icyo gihe ari ukureba niba bishobora kurangira yemereye Mukura VS gukina saa Kumi n’Ebyiri nk’uko iyi kipe yari yongeye kubisaba mu ibaruwa yanditse ku wa 7 Kanama.
Iyi kipe yagiraga iti “Nyuma y’ibaruwa twohereje ku wa 5 Kanama 2024, twumvise ko itariki n’isaha twari twatanze mbere bihurirana na FERWAFA Super Cup. Turashimira imikoranire n’ibiganiro byabayeho hagati yacu na FERWAFA n’ikipe twatumiye, Rayon Sports, kuba hari uburyo twabashije kugera ku mwanzuro wumvikanyweho.”
Yakomeje igira iti “Twese hamwe twemeje guhindura tugashyira Ibirori byo Gutangiza Umwaka Mushya wa Mukura VS wa 2024/25 ku wa 10 Kanama 2024 saa Kumi n’Ebyiri z’umugoroba, bikabera kuri Stade ya Huye. Turabasaba uburenganzira bwo gukora iki gikorwa kuri iyi gahunda nshya.”
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu, saa Kumi n’Ebyiri n’iminota 22, FERWAFA yasubije Mukura VS ko nyuma yo kugisha inama, yasanze no gukina umukino wayo saa Kumi n’Ebyiri bitazashoboka.
Ati “Nyuma yo kugisha inama mu buryo butandukanye, turabamenyesha ko icyemezo cyo guhindura umunsi wa “Mukura Season Launch” kidahinduka, rero Super Cup ntizabangikanywa cyangwa ngo ibere rimwe n’ikindi gikorwa cy’umupira w’amaguru.”
Yakomeje igira iti “Turakomeza kubashishikariza kuba mwayikora undi munsi mwihitiyemo ariko utabangamiye ingengabihe [y’amarushanwa] nk’uko yateganyijwe. Tubifurije amahirwe mu mwaka w’imikino mushya.”