Ikipe ya APR FC ihagarariye u Rwanda mu mikino ya CAF Champions league, yafashe indege kuri uyu wa Gatanu aho igiye muri Tanzania gukina umukino ubanza w’amajonjora y’amarushanwa izahurirama na AZAM FC Ku Cyumweru tariki 18 Kanama 2024.
Iyi kipe iyobowe n’umutoza Darco Novic, yahagurukanye abakinnyi 22 batarimo Nshimirimana Ismaël Pichou bivugwa ko yasabye iyi kipe gutandukana na yo, Mugiraneza Frodouard, Apam Bemol wabuze umwanya, Kwitonda Alain Bacca utaremeje abatoza ndetse na Kategeya Elie.
APR FC yafashe indege ya RwandAir ya saa Sita z’amanywa kuri uyu wa Gatanu aho ijyanye icyizere cyo gukuramo iyi kipe yo muri Tanzania nkuko Hitimana Thierry, umutoza wungirije w’iyi kipe yabitangaje.
Ati “Tujyanye icyizere muri Tanzania nubwo tugomba kwibuka ko tugiye gukina umukino ubanza kandi hari n’uwo kwishyura. Abafana bamenye ko tuzakora ibishoboka byose tugasezerera AZAM ku mikino yombi kuko turiteguye kandi twarayize neza.”
Umukino wa APR FC na AZAM uzabera ku kibuga cya AZAM Complex kiri Chamazi i Dar es Salaam ku Cyumweru saa Kumi n’imwe za Kigali.
Iki kibuga APR FC yagikiniyeho imikino ibiri muri CECAFA Kagame Cup yombi yatsinze 1-0, amakipe ya Merreikh yo muri Sudani y’Epfo na Singida Black Stars ya Tanzania.
Uretse abakinnyi 22 yajyanye, APR FC yongeye guherekezwa n’Umuyobozi wayo, Col. Richard Karasira.
Biteganyijwe ko APR FC izagaruka mu Rwanda Ku wa Mbere tariki ya 19 Kanama 2024 saa Munani za Kigali, aho izaba ije kwitegura umukino wo kwishyura uteganyijwe tariki 24 Kanama.