Cristiano Ronaldo amaze kugira miliyari 1 y’abamukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye, akaba umuntu wa mbere ugeze kuri uyu mubare utangaje. Uyu mubare wabaruwe hateranyijwe abamukurikirana bose kuri Instagram, Facebook, Twitter, YouTube, hamwe n’imbuga nkoranyambaga z’Abashinwa Weibo na Kuaishou.
Ibi ntibisobanura ko ari abantu miliyari imwe b’imikurikirano yihariye, kuko hari benshi bamukurikira ku mbuga zitandukanye, kandi hari konti z’impimbano zizwi nk’imashini (bots). Nubwo bimeze bityo, inzobere mu by’imbuga nkoranyambaga Paolo Pescatore wo muri PP Foresight yavuze ko ari ‘umubare utangaje’ itangazamakuru n’ibigo by’ubucuruzi bizaha agaciro cyane.
“Ni umuhigo ukomeye, kandi urushaho kugaragaza impinduka z’ingenzi zirimo kuba mu itangazamakuru.”
“Yagaragaje ubushobozi bwo kugera ku bayoboke bashya, bakiri bato, tubikesha ikoranabuhanga,” nk’uko yabibwiye BBC.
Mu kibuga, Ronaldo yari azwi cyane kubera guhangana na rutahizamu w’Umunya-Argentine Lionel Messi. Ariko hanze yacyo, nta guhangana ku bijyanye n’uko bakurikiranwa ku mbuga nkoranyambaga – Messi afite gusa abakurikirana miliyoni 623.
Si siporo gusa kuko Ronaldo ari imbere y’ibikomerezwa mu myidagaduro, barimo abahanzi nka Justin Bieber, Taylor Swift, na Selena Gomez. Ndetse n’abamenyekanye cyane kubera imirimo yabo yo kuri murandasi ntibashobora guhangana – MrBeast, YouTuber wa mbere ku isi, afite abamukurikirana miliyoni 543 bose hamwe.
Impamvu imwe yatumye uyu mukinnyi w’umupira w’amaguru aba uwa mbere ugeze kuri miliyari 1 y’abamukurikirana, ni icyemezo yafashe cyo kwinjira kuri YouTube umwaka ushize, aho umuyoboro we wahise ugera ku ba subscribers miliyoni 50 mu cyumweru kimwe gusa. Urebye Messi, umuyoboro we ufite abasubscribers miliyoni 3.5 gusa, nubwo yatangiye gushyiraho amashusho kuva mu 2011. Impamvu y’iyi tandukaniro iterwa n’itegeko rigenga YouTube: Ufite ibyo amurika birenze ibindi niwe mwami.
Umuyoboro wa Messi washyizeho amashusho rimwe gusa mu myaka itatu ishize, ari nayo yo kwamamaza experience yo gukina umupira w’amaguru imugaragaza, ikamara amasegonda 30. Andi mashusho ye na yo ni magufi, mu gihe ayanditswe menshi aba ari amahuriro y’amashusho cyangwa akamwerekana avuga mu rurimi rwe kavukire rw’Icyespanyole.
Cristiano Ronaldo guca uduhigo amaze kubigira umwuga. Bimwe mu byagezweho na we birimo kuba ari we mukinnyi ufite ibitego byinshi mu mateka ya UEFA Champions League, kugira ibitego byinshi mu Mikino ya Euro, ndetse no kuba ari we mukinnyi umaze guhamagarwa inshuro nyinshi mu ikipe y’igihugu.
Icyumweru gishize yabaye umukinnyi w’umupira w’amaguru wa mbere wagejeje ibitego 900 muri career ye. Ubwo uyu munya Portugale agikina umupira ku rwego rwo hejuru aracyafite amahirwe menshi yo gukomeza kongera umubare w’abamukurikirana ku mbuga nkoranyambaga, kuko atari ku mbuga nka TikTok cyangwa Threads nk’abandi bahanganye na we.
Ibi byose bishobora kongera ku mubare wundi ayoboye: amafaranga yinjiza. Nk’uko Forbes ibivuga, amafaranga ye yose amaze kugera kuri miliyoni 260 z’amadolari – ari we ufite menshi kurusha undi mukinnyi wese ku Isi yose.