Manchester United irateganya gukomezanya Old Trafford niyo yagabanyirizwa ubushobozi bw’abantu yakira niyo bakubaka inshyashya y’imyanya 100,000.
Manchester United ntabwo iteganya gusenya Old Trafford nibubaka stade nshya nkuko biteganyijwe nyuma yo kuzana Sir. Jim Ratcliffe wirahiriye ko aje gushyigikira impinduramatwara I Manchester ngo akayigaruria ubukombe. Old Trafford nkuko izina ribivuga ni ikibuga cyo murugo amashitani y’umutuku cg Red Devils mu rurimi rw’amahanga bakiniyeho kuva mu mwaka wa 1910. Birashoboka ko kubw’uyu mushinga mushya iyi stade yagabanyirizwa ubushobozi kuva ku myanya 74,310 yari isanganywe kugeza ku 30.000 kugirango bujye bukoreshwa n’ikipe yabato cyangwa ase Academy ndetse n’ikipe yabo y’abagore.
Ikipe yabo y’abagore yari isanzwe yakira imikino myinshi yo murugo nko muri bilometero 15 uvuye kuri Old Trafford ahitwa muri Leigh, kwimuka kwabo kwaba ari intambwe ikomeye kandi byabafasha, ariko siyo gahunda yonyine ibiteye hubwo harimo no gusigasira amateka akomeye yandikiwe kuri iki kibuga.
Kugumana cyangwa se kuvugurura Old Trafford byaba bisobanura ko amashusho y’ibibumbano ya Sir Alex Ferguson, Sir Matt Busby na Denis Law, kandi ibindi birimo nubundi icya Denis ari kumwe na George Best ndetse na Sir Bobby Charlton ntibizakorwaho, kimwe n’isaha ibafasha guhora bibuka ibiza byabereye i Munich hamwe n’umuhanda unyura munsi hafi aho gato aricyo gice cyonyine gisigaye cya stade ya mbere y’umwimerere yashushanyijwe na Archibald Leitch.
Sir Jim Ratcliffe yifuza ko United ifata umwanzuro kuri gahunda zabo za stade bitarenze Ukuboza kandi igashyigikira inyubako cg ishusho nshya iteganyijwe kuzaba ifite ubushobozi bw’imyanya 100,000 iyi gahunda ikazatwara amafaranga arenga miliyari 2 z’ama pound kandi igatwara imyaka itandatu ngo irangire. Ikazubakwa ku ruhande rwa Old Trafford, kugira igume gukoreshwa kugeza igihe inshyashya izaba yarangiye.
Old Trafford ubu ifite ubushobozi bwakira abagera kuri 74,310 kandi ntabwo yigeze igira ubushobozi buri munsi ya 44,000. Iyi mibare ni iyo mu1992 nyuma y’impanuka ya Hillsborough yatumye stade iba iyo kwicarwamo ahantu hose bitandukanye n’imyanya 100,000 yubakanywe n’umuhanga mu by’ubwubatsi ukomoka mu gihugu cya Scotland ikaba yarifite ubundi butaka buticazwamo abantu.
Nyuma yibyo yaje kuvugururwa igera ku 58,000 mu 1996, abagera ku 68,000 mu 2000 ndetse na 76,000 muri 2006. Ikipe y’abagore ya Manchester igomba kuhakinira imikino itatu ya Women’s Super League muri iki gihembwe cy’imikino kigiye gutangira, harimo umukino wo guzafungura shampiyona mu kwezi gutaha aho izakira West Ham.