Ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu bwongereza (FA) bwatangaje ko bwemeye icyemezo cyo gushyiraho umutoza w’umunyamahanga ngo asimbure Gareth Southgate.
Ikinyamakuru The Guardian cyamenye ko umuyobozi mukuru, Mark Bullingham, yegereye bagenzi be icyenda bagize inama y’ubutegetsi kugira ngo bamutere ingabo mu bitugu yemererwe gutangira kuvugisha abakandida b’abanyamahanga mbere yo gutangira ibizamini by’akazi. Inama y’ubutegetsi yumvikana ko yemeye icyifuzo cya Bullingham itabanje kugishyira mu majwi, nubwo abatabyumva kimwe nkawe.
Icyemezo cya Bullingham cyo kugisha inama ubuyobozi cyerekana ko FA ifite ifite gahunda yo gushakira amahitamo ahashoboka k’ugomba gusimbura Southgate nk’umuyobozi w’ikipe y’abagabo y’u Bwongereza, kandi yiyemeje gushaka umukandida mwiza. Mu biganiro by’inama y’abayobozi bakuru ba FA, byumvikanye ko intsinzi ya Sarina Wiegman mu kuyobora ikipe y’umupira w’amaguru y’abagore y’Ubwongereza mu gutwara Shampiyona y’Uburayi ya 2022 (UEFA Euro 2022) yagaragajwe nkurugero rwiza rwo gusuzuma icyemezo cyo guha amahirwe umutoza w’umunyamahanga.
Mauricio Pochettino na Thomas Tuchel ni bo bakandida bari guhabwa amahirwe menshi mu banyamahanga kubera ko bombi bari ku isoko nta kazi nyuma kuva muri Chelsea na Bayern Munich iyi muri shampiyona ishize, ariko imishahara basaba ishobora kuba ikibazo kuri FA, cyane ko yishyuraga Southgate hafi miliyoni 5 z’amapound ku mwaka. Mu gihe abanyagihugu bahatanira akazi harimo Eddie Howe wa Newcastle na Graham Potter, nawe uherutse kubura akazi ubwo yavaga muri Chelsea mu mezi 16 ashize.
Ishakisha rya FA riyobowe na Bullingham hamwe n’umuyobozi ushinzwe tekinike, John McDermott, bazateranya urutonde ruto kandi bategure ibiganiro nsuzumabushobozi mbere yo gusubira mu nama y’ubuyobozi kugira ngo bemeze gahunda ishyirwaho nk’umwanzuro wa nyuma. Urebye umukino ukurikira w’Ubwongereza hasigaye igihe cyiri munsi gato y’ ukwezi — umukino wa UEFA Nations League uzahuza Repubulika ya Irlande ku ya 7 Nzeri, kandi ikipe izahamagarwa igomba kuba yashyizwe hanze byibuze ibyumweru bibiri mbere.
Biri kuvugwa ko nanone bishoboka cyane ko umutoza w’abatarengeje imyaka 21, Lee Carsley, azaba asabwe gufata inshingano z’umutoza w’agateganyo by’igihe gito. Carsley ashobora kuba umukandida wo gufata ako kazi ku buryo buhoraho, bitewe n’uko yatwaye igikombe cy’Uburayi cy’abatarengeje imyaka 21 (UEFA Euro U-21) cyabaye mu mpeshyi ishize, ubwo ikipe ye yatsindaga imikino itandatu yose idatsinzwe igitego maze igatsinda Espagne ku mukino wa nyuma.
Bullingham nubwa mbere agiye gushyiraho umuyobozi mukuru w’ikipe y’abagabo mu Bwongereza, kuko uwamubanjirije, Martin Glenn ariwe wimitse Southgate kuri uwo mwanya akiri mu nshingano.
Bullingham wari watangaje mbere yuko Ubwongereza busatira umukino wa nyuma wa Shampiyona y’Uburayi (EUFA Euro 22) mu kwezi gushize, yari yatangaje ko FA yatangiye gahunda yo gutangira gushakisha utegurirwa gusimbura Gareth Southgate. Ikiganiro yagiranye n’itangazamakuru ririmo Press Association Sport (PAS) yagize ati:
“Umuryango uwo ari wo wose ufite gahunda y’izungura ku bakozi babo bakuru, kandi ntaho dutandukaniye.” Yakomeje agira ati: “Iyi gahunda y’izungura ubusanzwe ikubiyemo ibintu byose uhereye ku byo ukora wifuza igisubizo cy’ igihe gito kugeza aho ushakiye abakandida bakwiriye uwo mwanya witonze.”
#Related Topics:
LA LIGA Transfer Market: Igura n’igurisha rirakomeje I Burayi muri shampiyona zitandukanye, inkuru iri guhiga izindi muri uyu mwanya nuko umukinnyi w’umu mediateur w’umwongereza ukinira ikipe ya Chelsea aho akomoka yarangije kuba yakemerera cyangwa kumvikana n’ikipe ya Atletico Madrid yo muri Espanye mu buryo bw’amagambo (verbal agreement). Uyu mukinnyi waburaga umwaka umwe kuri contrat ye muri Chelsea byatangajwe n’umunyamakuru w’umutariyani ukorera ikinyamakuru Guardian Fabrizio Romano ko agiye kugendera asaga Miliyoni 40 z’amayero.
Premier League Transfer Market: Ahandi mu isoko ry’abakinnyi muri ruhago mpuzamahanga, ikipe ya Chelsea yatangiye ibiganiro na Atletico Madrid kuri rutahizamu wabo w’imyaka 20 y’amavuko Samu Omorodion w’umunya Espanye ku giciro cya Miliyoni zigera kuri 35 z’ama pound. Gusa Atletico yababwiye ko izabyemera imaze kubona rutahizamu wa Manchester City Julian Alvarez yifuza cyane nyuma yo kurekura rutahizamu wayo mukuru Alvaro Morata mu kwezi gushize yerekeza muri AC Milan ugiye gusimbura uwari rutahizamu wabo mukuru Olivier Giroud.