Umuhango wo gutanga ibihembo bya Rwanda Premier League (RPL) uba iyo shampiyona irangiye wabereye kuri Kigali Serena Hotel kuri uyu gatanu.
Uyu muhango wari uteganyijwe kuba warabaye ku italiki 15 Kamena uyu mwaka, abashinzwe itegura ry’iki gitaramo ngarukamwaka basobanuriye ikinyamakuru The New Times ko gusubika uyu muhango wo gutanga ibihembo ku bakinnyi bitwaye neza byari bikwiye kubera ko ama taliki yari yarashyizweho bwa mbere yagonganaga n’ibindi bikorwa bya Siporo, cyane cyane umukino wa Derby uteganyijwe uzahuza APR FC na Rayon Sports.
“Kubera kugongana n’ingengabihe y’izindi gahunda za Siporo muri rusange, Rwanda Premier League ndetse n’abafatanyabikorwa bayo barifuza kumenyesha abafana n’abanyamigabane bayo ko igitaramo cy’ibihembo bya RPL 2024 kimuriwe ku italiki ya 9 Kanama kuri Serena Hotel I Kigali,” abateguye iki gikorwa niko babwiye itangazamakuru ubushize.
Iki gitaramo cyo gutanga ibihembo gikubiyemo imyanya itandukanye harimo Elijah Ani, Kevin Muhire na Jean Bosco Ruboneka bari guhatanira PFA Award cyangwa se igihembo cy’umukinnyi witwaye neza w’ishuranwa, mu gihe umufaransa Thierry Froger (Wahoze atoza APR FC), Sosthene Habimana (Musanze FC) na Afahmia Lofti utoza Mukura VS bari guhatanira igihembo cy’umutoza w’irushanwa.
Rwanda Premier League Awards 2023/2024:
▪️Umukinnyi mwiza: Muhire Kevin
▪️Umuzamu mwiza: Pavel Ndzila (APR FC)
▪️Umukinnyi muto mwiza: Iradukunda Elie Tatou (Mukura VS)
▪️Umutoza mwiza: Thierry Froger (APR FC)
▪️Igitego cyiza cy’irushanwa: Tuyisenge Arsene (Rayon Sports)
▪️Uwatsinze ibitego byinshi: Victor Mbaoma (APR FC) & Ani Eljah (Bugesera FC)
▪️Umusifuzi mwiza: Ruzindana Nsoro
▪️Umunyamakuru mwiza (Umugabo): Sam Karenzi
▪️Umunyamakuru mwiza (Umugore) : Rigoga Ruth
▪️Ikiganiro cya Siporo cyiza (TV): RTV KICK OFF
▪️Ikiganiro cya Siporo cyiza (Radiyo): Urubuga rw’imikino
▪️Ikinyamakuru cya Siporo cyiza: IGIHE Sports
#Gallery:
Umuhango wabereye kuri Kigali Serena Hotel.
Amafoto agaragaza bamwe buyakiriye ibi bihembo kuri uyu wa gatanu ushize.