Abategura Imikino Olempike ya Paris bahatiwe kugabanya ibiciro by’amatike yo kwinjira ku mikino n’amarushanwa atandukanye, kubera ubuke bw’abafana bamaze iminsi bitabira.
Imyanya irimo ubusa yagiye igaragara ku mikino itandukanye imaze gukinwa ndetse kuri ubu abayobozi batangiye gutekereza uburyo bazamura umubare w’abitabira.
Amatike yo kureba amarushanwa y’Imikino Ngororamubiri, Umupira w’amaguru, Basketball na Handball yose yagabanyije, aho kuri ubu hari ari kugurwa 14€ (agera ku bihumbi 20 Frw).
Ibi byabaye nyuma y’uko umukino w’umupira w’amaguru wahuje amakipe y’abagore y’u Budage na Australia mu minsi itanu ishize, warebwe n’abantu ibihumbi 10 kuri Stade Vélodrome.
Ubusanzwe, iyi stade ikinirwaho na Olympique de Marseille yakira abantu ibihumbi 67.
Abategura Imikino Olempike bavuze ko ubwitabire buri hasi bushobora guhuzwa n’ikibazo cy’ingendo za gari ya moshi giheruka gutuma benshi babura uko bagera mu Bufaransa.
Ku rundi ruhande, hari abagaragaza ko hari habayeho ikibazo mu matike kuko hari ayagurishwaga ku giciro kiri mu 100€.
Minisitiri Wungirije ushinzwe Siporo muri Marseille, Sebastien Jibrayel, yasabye abategura Imikino ya Paris kugabanya ibiciro by’imikino itaha izakinirwa kuri Stade Vélodrome.
Jibrayel yabwiye RMC ati “Twagize undi mukino aho twari dufite abantu 8000 muri stade ishobora kwakira 67 000. U Bufaransa bukina, twujuje stade ariko nyuma yaho twagize imikino itatu idashobora kurenza abantu ibihumbi 10.”
Yakomeje agira ati “Ni igitekerezo. Ndabwira abategura iyi Mikino ya Paris: Ese nta buryo ibiciro byagabanywa muri Marseille? Uyu munsi, biri hejuru. Igiciro cya 60€ ni kinini ku miryango, kiragoye kuri buri wese. Byakabaye hagati ya 5€ na 10€.”
Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 31 Nyakanga, Imikino Olempike ya Paris irakomeza ku munsi wayo wa gatanu hahatanirwa imidali 18 ya Zahabu.
Byitezwe ko amarushanwa ya Triathlon yari yasubitswe kubera umwanda uri mu mazi y’Umugezi wa Siene, akinwa kuri uyu wa Gatatu.
Mu minsi ine imaze gukinwa, u Buyapani buri imbere n’imidali irindwi ya Zahabu, bukurikiwe n’u Bushinwa bunganya imidali itandatu na Australie.
U Bufaransa na Koreya y’Epfo bimaze kwegukana imidali itanu ya Zahabu mu gihe Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Bwongereza binganya imidali ine ya Zahabu.
Imikino Olempike ya Paris izasozwa ku wa 11 Kanama 2024.
Isoko: IGIHE