Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku butaka (ACOS), Maj Gen Vincent Nyakarundi kuri uyu wa Gatandatu yabonanye n’Umunyarwanda wiga mu ishuri rya gisirikare ryo mu Bufaransa, Aho yitabiriye inama yabayobozi bakuru b’ingabo.
Ni inama nyunguranabitekerezo y’abayobozi bakuru b’ingabo yabereye mu Mujyi wa Rennes mu Bufaransa, yibanze ku mahoro, umutekano, ndetse n’Urubyiruko.
Nyuma, yagiranye ibiganiro na mugenzi we wo mu Bufaransa, Gen Pierre Schill ndetse yitabira umuhango wo gutanga impamyabumenyi mu ishuri rya gisirikare rya Saint-Cyr Coëtquidan.
Kuri iri shuri ni ho yahuriye na Cadet w’Umunyarwanda, Furaha Jean Paul Kabera, ubu akaba arangije umwaka wa mbere muri iryo shuri nk’uko bigaragara kuri X ya Minisiteri y’Ingabo.