Mu Kagari ka Gitwa, Umurenge wa Busengo mu Karere ka Gakenke, haravugwa inkuru y’urupfu rw’abasore babiri bari abakozi ba sosiyete icukura amabuye y’agaciro ya EFEMIRWA Ltd, baguye mu kirombe.
Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Mukandayisenga Vestine yatangarije Kigali Today ko iyo mpanuka yabaye mu ijoro ryo ku itariki 08 Kanama 2024 aho abo basore babuze umwuka ubwo bari mu kirombe bacukura amabuye y’agaciro.
Yagize ati “Ayo makuru ni yo abo basore bakomoka mu Karere ka Muhanga, basanzwe bakorera sosiyete ya EFEMERWA Ltd. Babuze umwuka ubwo bari mu kirombe barapfa. Amazina yabo ni Ishimwe Patrick w’imyaka 19 na Sibomana Oscar w’imyaka 26”.
Nk’uko uwo muyobozi akomeza abivuga, ngo ubuyobozi bw’Akarere hamwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Mine, Peteroli na Gaze mu Rwanda (Rwanda Mining Board), ngo aho iyo mpanuka yabereye bahakoreye inyigo babona ko hari ibikwiye kunozwa bahita bahafunga.
Mu butumwa bwe, Meya Mukandayisenga yagize ati “Turakomeza guhumuriza abaturage tunabasaba kwirinda gucukura ahashyira ubuzima bwabo mu kaga”.
Imirambo y’abo basore yajyanywe mu buruhukiro bw’ibitaro bya Gatonde.