Abahinzi b’umuceri bo ku Karere ka Gatsibo bavugaga ko bugarijwe n’ibibazo byinshi bituruka ku kuba bataragurirwa umusaruro wabo bejeje igihembwe gishize,bavuga ko bafashijwe na koperative yabo bahabwa inguzanyo itazungukirwa ibafasha gukemura ibibazo bafite.
Abo bahinzi babarizwa muri koperative ya KOPRORIZ Ntende mu minsi ishize bari batangarije Imvaho Nshya ko kuba batarishyurwa umusaruro wabo, byabagizeho ingaruka zitandukanye.
Kuri ubu bavuga ko ikibazo cyabo cyumviswe ndetse bakaba bamaze icyumweru bafashwa guhabwa amafaranga ya avance ku musaruro.
Aya mafaranga ngo arabafasha kongera guhinga ndetse no gufasha gukemura ikibazo cy’abafite abanyeshuri bari babuze uburyo bwo kubajyana ku mashuri.
Pedasi Helenne ubarizwa muri zone Rwikiniro agira ati: “Twasobanuriwe ko hari umusaruro w’abahinzi utarabonerwa isoko, dusabwa kuba dutegereje. Gusa ubu twishimira ko koperative yacu yishatsemo ubushobozi aho iri guha inguzanyo itazasabirwa inyungu buri muhinzi ufite ibibazo by’amafaranga, kuko azakatwa mu musaruro wacu nugurishwa.
Ibi byadufashije cyane kuko twari mu bihe dusabwa kongera gutunganya imirima tugahinga ikindi gihembwe, ariko hakiyongeraho ikindi kibazo cy’itangira ry’amashuri aho twari twashobewe.”
Akomeza agira ati: “Ubu aha abahahuriye abenshi bari guhabwa amafaranga y’abanyeshuri abari babuze uko babatwara ku mashuri bakaba biruhukije.”
Nshimiyimana Eric uhinga muri zone ya Ndama yabwiye Imvaho Nshya ati: “Uyu munsi umuntu wese ufite umunyeshuri ari gutanga nomero ya konti yigishirizaho, agahita yishyurirwa amafaranga y’ishuri agahabwa inyemezabwishyu umwana atwara ku ishuri. Byadufashije cyane kuko kuba isoko ry’umusaruro wacu ritarabonekeye igihe byari byadushyize mu bibazo ariko dushima ko twumviswe bigashakirwa igisubizo.”
Akomeza avuga ko uretse amafaranga y’ishuri bari gufashwa kwishyura, bari guhabwa n’andi yo kujya kugura ibiko resho.
Ati: “Ikindi umunyamuryango ufite umunyeshuri, arahabwa n’amafaranga yo kujya kugura ibikoresho ku buryo nta mbogamizi yabangamira kujyana abana ku ishuri. Twabishimye kandi twanahawe icyizere ko n’ikibazo cy’umusaruro kiri hafi gukemuka kuko Ubuyobozi bukuru by’igihugu bwakimenye ndetse na Perezida wa Repubulika akaba yabasabye ko kitabwaho.”
Umukozi ushinzwe gukemura ibibazo by’abanyamuryango muri KOPRORIZ Ntende, Manzi christian avuga ko hari abagiye bitiranya ubu buryo bwo guhabwa amafaranga ku musaruro n’izindi nguzanyo zo kwiteza imbere bafatira muri banki bakishingirwa na koperative.
Ati: “Hari abumvise ko twemereye amafaranga yo kubafasha gukemura ibibazo bagira ngo ni amafaranga azatangirwa inyungu binyuze muri banki twari dusanzwe dukorana nazo. Si byo rero ubu ni ubushobozi koperative yabo yishatsemo kugira ngo babone amafaranga bikenuza. Ntabwo twakwaka umuturage inyungu mu gihe umusaruro we tuwufite utaragurishwa, aho twaba tumurenganyije.
Akomeza agira ati: “Ntabwo byoroshye kubonera amafaranga abanyamuryango bose bafite ibibazo kuko umuntu wese watanze umusaruro we twavuga ko akeneye amafaranga, ariko nyine turagerageza tugahangana n’iki kibazo kandi bose baraza kunyurwa.”
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Sekanyange Leonard ubwo yagarukaga kuri iki kibazo cy’abahinzi batarishyurwa umusaruro waboyijeje ko hazagira igikorwa abahuinzi bagafashwa.
Ati: “Bahinzi tubijeje ko ku bufatanye na koperative hagiye kureba uko abahinzi bafashwa mu byihutirwa mu gihe umusaruro na wo wabonewe umuguzi mushya atanga icyizere ko mu gihe kitarambiranye bazishyurwa.”
Kugeza ubu muri iyi gahunda yo gufasha ababyeyi kujyana abana ku mashuri ndetse no gukemura ibindi bibazo by’abanyamuryango byihutirwa, hamaze gutangwa miriyoni 40 zasaranganyijwe abasaga 400.
Iyo koperative ifite abanyamuryango 3 459 aho bari babonye umusaruro ungana na Toni ibihumbi bine mu gihembwe gishize. Umusaruro ukiri mu bubiko bwa koperative ukaba ari Toni 800, izindi zisaga 2000 nazo zikaba zigitegereje kwishyurwa na ba rwiyemezamirimo bazihawe.